Buriya Kwangwa cyangwa kutishimirwa bishobora guturuka ku ishyari abantu bagufitiye bitewe n’ibyiza umaze kugeraho, hari n’igihe ariko ushobora kwangwa ari wowe biturutseho,uyu minsi rero hano kuri Kglnews twifashishije urubuga elcrema tureba bimwe mu bikorwa bishobora gutuma wangwa n’abantu.
Uhora ushaka ko abantu bakwitaho
Umuntu uhora ashaka ko abantu bamwitaho usanga atishimirwa n’abantu kuko akenshi nta kintu na kimwe akora kimuvuye ku mutima.
Umuntu uhora iteka ashaka abantu bamwitaho, usanga agerageza kwishushanya kugira ngo agaragare neza mu maso y’abantu kandi mu mutima atari ko bimeze.
Urakabya
Umuntu wese agira imico myiza n’ingeso mbi zishobora gutuma yangwa, burya ariko ikintu cyose kirengeje urugero kiba kibi.Ya mico myiza yawe niramuka igeze ku rwego rukabije bishobora gutuma abantu bakwanga, kuko bashobora no gukeka ko hari ikindi uba ugamije cyangwa ari uburyarya.
Urikunda/wihugiraho
Burya umuntu wikunda iteka usanga akurura yishyira, ibi rero ntibishobora gutuma ukundwa keretse gusa ufite imico myiza nubwo bibaho gake cyane.
Kwikunda no kwihugiraho bituma iteka wishyira imbere bikaba intandaro yo guhungwa n’abantu ndetse ukagenda utakaza nyinshi mu nshuti zawe.
Iteka ubona ibintu byose ari bibi
Burya abantu bakururwa n’ibyiza, umuntu rero uhora iteka abona ibintu byose ari bibi (negative minded people) ntashobora gukundwa cyangwa ngo yishimirwe, kuko ntacyo aba afite ageza ku bandi uretse ibibi.N’iyo uyu umuntu akunzwe akundwa n’uwo bahuje imico.
Uhora uzinze umunya
Burya abantu benshi bakunda gukururwa n’inseko kuko inseko igaragaza ubwiza ndetse igatuma abantu bakubonamo ibyiza, bikanongera icyizere bakugiriraga.
Niba rero uri wa muntu uhora azinze umunya biragoye ko ukundwa cyangwa ngo wishimirwe n’abantu, kuko bizatuma iteka bakubonamo ibibi kandi ntawifuza kujya ahari ibibi.