Inkuru nziza mu Rwanda hagiye gushyirwaho Mutuelle de Santé ya VIP! Umva ibisabwa

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruratangaza ko ruri gukora inyigo igamije gushyiraho Mutuelle de Santé y’icyiciro cyisumbuye (CBHI+), izafasha abanyamuryango bashaka serivisi zihariye kongera ku musanzu usanzwe batanga kugira ngo bafatwe mu buryo bw’icyubahiro, byatangajwe  ku wa 10 Nzeri 2025, mu kiganiro ubuyobozi bwa RSSB bwagiranye n’itangazamakuru.

Dr. Hitimana Regis, Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, yavuze ko hari abantu  badafite umwanya wo kunyura mu nzira zose ziteganywa ku bafite Mutuelle basanzwe, bityo ko hari uburyo azajya yongeraho amafaranga bigatuma abasha kubona serivisi RSSB itanga mu buryo bw’imena.Yagize ati:Turi gushaka uburyo hajyaho ubwisungane mu kwivuza bwisumbuyeho (CBHI+), aho umuntu yakomeza kuba muri Mutuelle ariko agahitamo serivisi zihariye. Nubwo ari serivisi zisanzwe zemewe na Mutuelle, ariko ukazihabwa mu buryo bukoroheye, binyuze mu kongera ku musanzu asanzwe atanga.”

Dr. Hitimana yongeyeho ko ubu buryo bugikorerwaho inyigo, kandi ko mu minsi mike hazatangazwa ibyavuyemo.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi ku banyamuryango bose ba Mutuelle, RSSB yanagarutse ku kibazo cy’ibura ry’imiti mu mavuriro.

Dr. Hitimana yavuze ko iri korana na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo Rwanda Medical Supply (RMS) kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Yagize ati:Ibura ry’imiti riba cyane cyane mu bigo nderabuzima, nyamara byagombye kuba bifite ibikenewe byose kuko ari byo byakira abarwayi benshi. Turi gukorana na RMS ndetse n’abikorera basanzwe bacuruza imiti, ku buryo bashobora gutangira gukorera mu bitaro. Iyo farumasi y’umwuga izaba ifite inshingano zo kwemeza ko imiti ihari, bakayigura muri RMS cyangwa ahandi hemewe.”

Kuri ubu, RSSB yamaze kubona abafatanyabikorwa babiri bazatangirira iyi gahunda mu bitaro bike  mu rwego rwo kugerageza, ahazatoranywa ibitaro byagaragayemo ikibazo cyo kubura imiti.

Nshimiyimana Francois/ Kglnews.com