Abana bitabira gahunda y’Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda barishimira ubumenyi bari kunguka bwiganjemo inyigisho zishamikiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo imbyino, imikino imirimo gakondo n’ibindi byitezweho kubarinda gutakaza umwanya mu bidafite umumaro muri iki gihe cy’ibiruhuko.
Ni gahunda yitabiriwe n’ abafite imyaka kuva kuri 6 kugeza kuri 13, kugira ngo bakure bazi umuco nyarwanda kandi bibafashe gufunguka mu bwonko no gusabana n’abandi, aho abana 150 bahuriye ku Ngoro y’Abami n’iyo Kwigira mu Karere ka Nyanza, n’aho abana 200 bo bakaba bahuriye ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye.
Abana bitabiye iyi gahunda baragaragaza ko bari kuyungukiramo byinshi bisubiza ibyifuzo n’amatsiko bari bafite ku bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda bo mu Rwanda rwo hambere ndetse n’izindi ngingo zibumbatiye umuco nyarwanda.
IYINIYOMANA KABANDA Chance wo mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bana bitabiriye iuyi gahunda, aravuga ko amaze kunguka byinshi yari afitiye amatsiko birimo kujya mu nganzo no gukina igisoro, arahamya ko amaze kubimenya neza akaba yarongeyeho n’ibindi byinshi.
Yagize ati: “Nakuze mfite amatsiko yo kumenya gukina urusoro neza, kuvuga amazina y’inka n’ibindi, byongeye kandi nakuze nzi ko amata ava ku igare kubwo kuvukira mu mugi, gusa nyuma yaho ngeze aha nahigiye byinshi nasobanukirwa ibyo nashakaga byose”
Yongeyeho ko yamenye kubyina neza ikinimba n’umushyagiriro.
BERWA Jella, ni umukobwa w’imyaka 9 uri mu baje bafite amatsiko yo kwiga umuco gakondo, arahamya ko inyota yari abifitiye yashize nyuma yo kunguka byinshi yari yifuza kumenya.
Yagize ati: “Nabonye inyambo, mbona aho umwami yakiriraga abantu. Twabonye aho umwami yabaga yahaye umuntu igihano hari inkingi yafatago bagahita bamubabarira.”
Ababyeyi na bo bavuga ko iyi gahunda yababereye igisubizo ku buzima bw’abana babo bari mu biruhuko kuko ibatoza indangagaciro n’umuco.
Uwizeye Alphonsine ufite umwana, wigira ku ngoro y’umurage i Nyanza, yavuze ko ashimishijwe n’uko umwana we yagize amahirwe yo kwitabira iyi gahunda
Yagize ati: “Ubu abana baza hano batandukanye n’abandi batahaza kuko usanga bafite ikinyabupfura bagera mu rugo ukabona barubaha kuko ni byo batozwa.”
Umubyeyi Manzi Emmanuel ufite umwana wigira umuco n’amateka ku ngoro y’Amateka n’imibereho by’Abanyarwanda mu Karere ka Huye, we yavuze ko kwigisha umuco gakondo abo bana, bizatuma bavamo abayobozi beza b’ejo hazaza u Rwanda rwifuza.
Yagize ati: “Aba bana bacu barashoboye kandi barashobotse kuko ibi Igihugu kibatoza bizatuma bavamo abayobozi beza b’ejo hazaza”.
Umuyobozi Mukuru w’Ingoro y’Amateka n’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye, Karangwa Jerome, yavuze ko iyo gahunda igamije gufasha abana kwirinda ingeso mbi ubusanzwe bigira mu gihe cy’ibiruhuko baba badahugiye mu masomo.
Yagize ati: “Niba bari mu biruhuko turabarinda kurangarira muri za filimi n’ibindi bibarangaza byo mu muhanda. Baraza tukabigisha ibibagirira akamaro mu gihe kirambye. Ni ukugira ngo ejo hazaza bazabe ari bo barinzi b’umuco.”
Uyu muyobozi asobanura ko abana batozwa umurage ndangamuco w’u Rwanda, kugira ngo abana bo Rwanda rw’ejo azabe ari bo barinda umuco n’indangagaciro z’u Rwanda.
Yagizwe ati “Tubigisha n’imirimo gakondo, ntiwaba uri umukobwa utazi uruhindu, utazi gutandukanya agaseke n’inkangara, ibyo baba bagomba kubimenya.”
Bigishwa kandi imyuga uko bashobora gukora urunigi, gukoresha intoki babumba ku buryo bamenya kubumba ibikoresho bitandukanye bakamenya n’ibindi bavumbura mu buzima bwabo.
Si ibyo gusa kandi kuko bigishwa kunoza imivugire y’Ikinyarwanda, harimo kubatoza gusakuza, imivugo n’ibindi.
Ni gahunda yitabirwa n’abana baturiye ingoro z’umurange, bikaba biteganyijwe ko izakomeza gutangwa mu mashuri mu gihe abana baza batangiye kwiga.
Iyo gahunda yatangiye mu mwaka 2023 yitabirwa n’abana 112, mu mwaka wa 2024 yitabirwa n’abana 213, mu gihe uyu mwaka yitabiriwe n’abasaga 500.
Biteganyijwe ko uyu mwaka iyo gahunda izasozwa n’Umuganura w’Abana uteganyijwe tariki ya 29 Kanama 2025, aho abana bazereka ababyeyi babo ibyo bazaba bamaze igihe bigishwa.




