Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umujenerali mukuru mu ngabo za Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafataga Goma yapfuye, abanye_ Congo bari mu marira

 

Amakuru Mashya aturuka mu binyamakuru byo muri Congo aravuga ko uwari umujenerali mukuru mu ngabo za Congo yamaze gushyiramo umwuka.

Amakuru avuga ko uyu mujenerali yitwaga
Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( FARDC), bafunzwe bazira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23, ubwo yafataga Umujyi wa Goma yashizemo umwuka.Uyu musirikare yahoze ari Umuyobozi w’ Akarere ka Gisirikare ka 34 ubwo abarwanyi b’ umutwe wa M23 bafataga uyu Mujyi mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru mu mpera za Mutarama 2025

Icyo gihe, Gen Nzambe hamwe na bamwe mu bofisiye bavuye i Goma ,bahungira mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo ,Aho ” bagiye kwisuganya” kugira ngo bazigaranzure Umutwe wa M23. Abandi basirikare bashinzwe guhunga ni Brig Gen Danny Tene Yangaba wari Umujyanama mu by’ umutekano wa Guverineri wa Kivu y’ Amajyaruguru na Brig Gen Papu Lupembe wari Umuyobozi wa Brigade ya 11.

Amakuru akomeza avuga ko Ba Komiseri bakuru muri Polisi ya RDC , Ekuka Lipopo Jean_ Romuald wahoze ari Guverineri wungirije wa Kivu y’ Amajyaruguru na Mukuna Tumba Eddy Leonard na bo bashinjwe guhungira i Bukavu ,bakoresheje ubwato bwite.

Kuri ubu rero amakuru avuga ko Gen Nzambe yashizemo umwuka mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mata 2024 Gusa ntibizwi niba yapfiriye muri Gereza ya Gisirikare ua Ndolo yari afungiyemo cyangwa se nibayari mu Bitaro. Icyamwishe Ntabwo kiramenyekana.

Amakuru y’urubanza rw’aba basirikare n’abapolisi ntiyari akimenyekana nyuma y’aho tariki ya 20 Werurwe urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa rufashe umwanzuro wo kubaburanisha mu muhezo mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga y’umutekano.

Amakuru y’ urubanza rw’ aba basirikare n’ abapolisi ntiyari akimenyekana nyuma y’ Aho tariki ya 20 Werurwe urukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa rufashe umwanzuro wo kubaburanisha mu muheza mu rwego rwikirinda kumena Amahanga y’ umutekano. Uyu Gen Nzambe na Bagenzi be bagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 13 Werurwe. Abanyamategeko babo basabaga ko bafungurwa by’agateganyo mu gihe baburana, basobanura ko bafunzwe mu buryo bubabaje cyane.

Related posts