Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ntacyo umubano wanyu wageraho niba mutumvikana no ku nyoni yabaye ku giti

Urukundo si amagambo, ni ugusubiza aho bikwiye. Umubano ukomera iyo abantu bombi basubiza ku byifuzo byoroheje byo kwegerana.

Hari ubwo umuntu akubwira ati, “Dore inyoni iri gutobora igiti iriya!” Ukaba wagira ngo ni amagambo y’umurangara. Ariko niba ushaka kumenya niba uwo muntu akwitayeho, menya ko ayo magambo ari isuzuma ry’umubano wanyu. Kuko igihe atabibonye, cyangwa abirengagije, uba umenye aho uhagaze.

Alyssa Caribardi, umugore wo muri Texas, yabiboneye kuri ubwo buryo. Umunsi umwe yari kumwe n’inshuti ye, abona agati gatuyeho inyoni itobora, aramubwira ati: “Dore iriya nyoni!” Inshuti ye ihita ireba aho ari kuvuga, ndetse bituma baganira kuri izo nyoni, bakajya kuri Google gushakisha byinshi kuri yo. Kuri Alyssa, icyo cyari ikimenyetso ko urwo rukundo cyangwa ubucuti bwabo bufite imizi. Kandi koko, ntiyibeshye.

Ibyo bita “bids for connection” mu Cyongereza, ni bya bintu umuntu akora ashaka ko umwitaho: ashobora kukureba, kukuganiriza, kukwereka ikintu, cyangwa kukubwira utuntu duto ariko twuje igisobanuro. Niba usubije, uba uhubakiye umubano. Niba uceceka cyangwa ukarakarira, uba urimo kuwusenya gahoro gahoro.

Dr. Julie Schwartz Gottman, umuganga w’indwara zo mu mutwe umaze imyaka irenga 40 akorana n’ingo, avuga ko uko usubiza kuri ibyo byifuzo, ariko umubano wanyu umera. Kwihorera, gusuzugura cyangwa gutuka uwagerageje kwegera, ni uburyo bwiza bwo gusenya ibyo mwubatse.

Uko waba uri mu rukundo, mu muryango, ku kazi, cyangwa mu nshuti zisanzwe — iyo umuntu akweretse ko ashaka kuvugana nawe, kumva icyo atekereza, cyangwa ko uri kumwe na we — igisubizo cyawe gifite uburemere burenze uko wabyibwira.

Hari uburyo butatu bwo gusubiza:

Kumwegera (Turning toward): ni nko kuvuga uti “Eeh, koko iriya nyoni iratangaje!” Icyo nicyo gikwiye. Ni ugukomeza umubano.

Kwirengagiza (Turning away): ntiwumve, ntusubize, ukigira nk’utarabyumvise. Bibabaza, kandi bibuza umubano gukura.

Kumurwanya (Turning against): uti “Reka kunyirangaza!”, “Ufite ikibazo se?” Ibyo byica icyizere, bigasigira uwakwegereye igikomere.

Iyo ubikora kenshi, n’iyo uba ubyita ubusa, uba ukoze igikorwa kinini cyo gutuma undi yiyumva nk’utari ngombwa mu buzima bwawe.

Umubano wubakwa ku magambo meza, ariko uraramba ku gisubizo cyoroheje kiri aho gikenewe.

Niba utiteguye gusubiza ako kanya, si bibi. Ariko ushobora kuvuga uti, “Ndabizi ko ushaka ko tuganira, ariko reka tubiganireho nyuma gato.” Iyo uvugishije ukuri n’ubupfura, n’iyo utashubije ako kanya, uba wubakiye umubano ku kuri.

Kandi ikirenze ibyo byose, ntuzirengagize ibi:

“Umubano ntusenywa n’ibintu binini, ahubwo usenywa n’ubutumwa buto wagiye wirengagiza.”

Related posts