Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Burya mu byo abagabo bakunda ntabwo harimo kurya akantu ,ese ibintu bakunda kurusha ibintu byaba ari ibihe ku bagore

 

Burya mu byo abagabo bakunda ku bagore ntabwo harimo gutera akabariro nk’ uko ubushabitsi bubivuga.

Ubu bushakashatsi buvuga ko mu bihugu bitandukanye bwaragaje ko hari ibintu abagabo benshi bakunda ku bagore haba ku bigaragara inyuma ndetse no ku mico n’ imyitwarire. Ibi bishobora gutandukana bite we n’ imico y’ aho umuntu akomoka ,ariko hari ibyo abashakashatsi bemeranyijeho ko bikurura abagabo mu buryo rusange.

Muri ibyo bikurura abagabo ni ibi bikurikira:

1.Inseko nziza: Inseko ituje kandi yuje ubwiza ni kimwe mu bintu abagabo bakunda ku bagore. Abagore bagaragaza Inseko nziza bakundwa cyane kuko bigaragaza ko bishimye kandi bafite imico myiza.

2.Kwiyitaho no kugira isuku: Abagabo bakunda abagore bita ku isuku yabo, haba ku mubiri, mu myambarire ndetse no mu buryo bitwara mu buzima bwa buri munsi. Isuku ni ingenzi cyane kuko ituma umuntu agaragara neza kandi igatanga icyizere mu mubano.

 

3.Uburere n’ ubupfura: Abagore bafite imyitwarire myiza, buhaha abandi kandi bagira ikinyabupfura bakundwa cyane. Ibi bituma bagira amahirwe menshi yo gukundwa no kubakirwa urugo.

4.Imisatsi miremire kandi myiza: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 58% bakunda abagore bafite imisatsi miremire kandi myiza. Ku bakunda imisatsi y’ umwimerere ,53% bahisemo abagore bafite imisatsi y’ umukara.

5.Amaso meza: Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi bwerekanye ko abagabo benshi bakururwa n’ amaso meza y’ umugore. Ibi byagaragaye cyane mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 9,000 aho 40% bavuze ko aribyo bituma umugore agaragara neza.

Ni bwo ibi ari bimwe mu byo abagabo benshi bakunda ku bagore ,buri muntu agira ibyo yitaho byihariye. Gusa kugira isuku,kuba inyangamugayo no kugira umutima mwiza ni ingenzi mu mibanire hagati y’ abashakanye.

Related posts