Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza ku ishuri rya Saint Peter Igihozo, umusore yahaburiye ubuzima arimo gushaka icyamutunga.

 

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru iteye agahinda nyuma yaho mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 , abantu 2 baguye mu cyobo cy’ umusarani w’ Ishuri ubwo bariho bakora ikiraka cyo kuvidura imyanda umwe ahita abura ubuzima,ibi byabereye ku ishuri rya Saint Peter Igihozo mu Murenge wa Busasamana muri kano Karere.

Amakuru avuga ko abo bantu barimo bavidura ari uwitwa Nzabamwita Jean Claude w’ imyaka 33 afatanyije na Habagusenga Minani w’ imyaka 35 y’ amavuko.

Ngo uwitwa Nzabamwita Jean Claude ni we wabanje kugwa muri iki cyobo cy’ ubwiherero naho Habagusenga Minani agerageza kumukuramo na we agwamo.

Amakuru akomeza avuga ko abatabazi babakuyemo ariko Nzabamwita Jean Claude yari yamaze kubura umwuka. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kuwushyingura.

Uwitwa Habagusenga Minani we yavuyemo yanegekaye ari kwitabwaho n’ abaganga nk’ uko aya makuru yemejwe n’ umunyambanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Busasamana,Egide Bizimana. Ati” Padiri usanzwe ari Umuyobozi w’ Ishuri yabimenyeshejwe ,abwira abakozi barafatanya abo bantu bakurwa muri icyo cyobo.”

 

Umuvugizi wa Police mu ntara y’ amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye ikinyamakuru umuseke dukesha aya makuru ko batangiye Iperereza ngo hamenyekane uko Byagenze.

Ngo nyakwigendera Jean Claude yari akiri ingaragu naho Minani we arimo kwitabwaho n’ abaganga bakoraga kariya kazi nk’ ikiraka ntibari abakozi b’ ikigo bahoraho.

Icyobo bariho bavidura wari umunsi wa Kabiri bakividura kuko batangiye kukividura tariki ya 10 Werurwe 2025.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kwitondera akazi ko kuvidura ibyobo byaba ibijyamo amazi cyangwa imyanda kuko umuntu ashobora no kunyerera akaba yagwamo ndetse n’ umwuka uba ari muke. Ubuyobozi kandi busaba ibigo by’ amashuri n’ abandi bafite ibyo byombi bikeneye kuvidurwa ko bajya bakoresha imodoka zabugenewe kuko n’ Akarere ka Nyanza iyo modoka kayigira.

Amakuru kandi akomeza avuga ko Urwego rw’ Ubugenzacyaha,RIB , Polisi na Dasso zageze ahabereye iriya mpanuka mu rwego rw’ iperereza n’ ubutabazi.

Related posts