Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umunyapolitiki Vital Kamerhe utavugwa rumwe na Tshisekedi biravugwa ko hari umugambi wo kumwica muri RDC.

 

Amakuru aturuka muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo aravuga ko umunyapolitiki Vital Kemerhe ukuriye ishyaka rya UNC akaba ari we ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya Repubilika iharanira demokarasi ya Congo,hahishuwe ko hari umuganbi wo kumwica. Ni amakuru yashyizwe hanze n’ ishyaka rya UNC aho muri ayo makuru ryamaganye uyu mugambi wo guhitana Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko ya Repubilika iharanira demokarasi ya Congo Vital Kamerhe.

Ibi bije nyuma y’ uko mu Cyumweru gishize ubwo yari mu gikorwa cya Politiki yumvikanye asaba abatware ba gakondo ndetse n’ abapfumu bo muri congo gukora imihango kugira ngo Vital Kamerhe apfe.

UNC mu itangazo yashyize hanze ku wa mbere tariki ya 10 werurwe 2025 yatangaje ko amagambo yatangajwe na Mboso agize umugambi mu bisha ufitiwe Vital Kamerhe kandi ko amaze igihe agirwaho ingaruka no gukangishwa urupfu. Iri shyaka ryibukije ko mu minsi mike ishize Kamerhe yasimbutse urupfu ,rwo mu rugo rwe hagabwaga igitero cyahitanye umwe mu bamurindaga.

Iri shyaka kandi ryahamagariye abaturage ba RDC n’ inzego za Leta ya Congo kwirebera akaga Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko,Vital Kamerhe ahura na ko muri iki gihugu cyacu cyatewe n’ u Rwanda aho abanyapolitiki bashishikarizwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurangwa n’ ubumwe. Bivugwa o mu byo Vital Kemerhe ari kuzira harimo kuba ari mu badashyigikiye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura itegeko nshinga ry’ iki gihugu.

Related posts