Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Icyatumye abagore nabo bisanga batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu mukwabu

 

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’ abantu bagera kuri 28 batawe muri yombi bakekwaho ubujura muri abo harimo n’ igitsina gore nk’ uko Polisi y’ u Rwanda ikorera mu Ntara y’ Amajyepfo yabitangaje.

Aba bombi bafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Werurwe 2025,bafatirwa mu Karere ka Ruhango mu Mirenge ya Byimana,Mbuye na Kinazi mu tugari n’ Imidugudu itandukanye hakozwe ibikorwa bya Polisi byo gufata abakekwaho ubujura butandukanye aho mu Murenge wa Byimana hafatiwe abantu bagera kuri 10 barimo igitsina gabo n’ ab’ igitsina gore.

Amakuru akomeza avuga ko mu Murenge Mbuye hafatiwe abantu batanu b’ igitsina gabo naho mu Murenge wa Kinazi hafatirwa abantu 13 b’ igitsina gabo.

SP Emmanuel Habiyaremye,Umuvugizi wa Police mu Ntara y’ Amajyepfo yatangaje ko aba bose bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana,Mbuye na Kinazi.

Aba bombi ngo ubujura bakekwaho harimo kwamburira abantu mu nzira Telefoni zigendanwa n’ amasakoshi y’ abadamu gutobora amazu y’ abaturage,harimo kandi n’ ab’ igitsina gore bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura aho bacumbikira abajura ndetse bakabika ibyo bibye. Polisi ikomeza ivuga ko bigamije gukumira no kurwanya icyaha cy’ ubujura kandi Polisi ikomeza ko idashobora kwihanganira ibyaha bibangamira umutozo n’ umudendezo by’ abaturage ndetse n’ izindi ngaruka mbi zitandukanye.

Polisi kandi yashimiye abaturage bakomeje ubufatanye bwabo mu gutanga amakuru ku banyabyaha bagafatwa hakumirwa ndetse harwanywa ibyaha muri rusange.

 

Abaturage bo muri iyo Mirenge bashimiye Polisi y’ u Rwanda yafashe bariya bakekwaho buriya bujura ngo kuko bababuzaga gusinzira none ngo bagiye kujya baryama ngo basinzire.

Related posts