Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Muhire Kevin yahumurije abakunzi ba Rayon Sports avuga igihe azagarukira mu myitozo aje kubabaza abakunzi ba APR FC

Ni inde uha amahirwe? Umukino wa APR FC na Rayon Sports wimuwe bitunguranye,igihombo kuri Rayon Sports

Rayon Sports ishobora gutakaza igikombe cya Shampiyona nyuma y’ inkuru iramukiyeho ibabaje!

 

Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin ukina mu Kibuga hagati yataka yavuze ko mu Cyumweru gitaha ko azatangira imyitozo mu rwego rwo kwitegura umukino bafitanye na APR FC mu Cyumweru gitaha tariki ya 09 Werurwe 2025.

Uyu Musore yagiriye ikibazo cy’ imvune ku mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe gusa umutoza yahisemo kumukoresha ku mukino wa Rutsiro w’ Igikombe cy’ Amahoro. Nyuma yaho ntiyasubiye mu Kibuga ndetse ntiyakoze imyitozo yo kwitegura umukino w’ Amagaju,bananganyije kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025.

Muhire Kevin yagize ati” Dutegura umukino wo kwishyura wa Rutsiro FC sinagombaga gukina kuko nari maze iminsi itatu cyangwa ine ntakora imyitozo,gusa bibangombwa ko umutoza ashyiraho imbaraga ko nkina ndavuga ngo reka ngemo nkore ibishoboka n’ ibigendaneza ndakomeza nibyanga ndavamo biranga”.

Muhire Kevin kandi yemeza ko iyo ataza gukina umukino wa Rutsiro aba ari kugaruka gusa akavuga ko mu Cyumweru gitaha agomba kuba yatangiye gukora imyitozo yo kuruhande yitegura kugaruka mu Kibuga

Uyu munsi ikipe ya Rayon Sports ifitanye umukino w’ Igikombe cy’ Amahoro na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Related posts