Amakuru aturuka muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko igisirikare cya Congo( FARDC), cyateye ibisasu mu mihana y’ Abanyamulenge.
Ngo kuri ubu indege y’ intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi _25 y’ ingabo za Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo,yateye ibisasu mu mihana w’ i Lundu n’ uwo muri Nyarujoka mu Minembwe ahazwi nk’ i Mulenge muri Kivu y’ Epfo aho byangije ibirimo amazu n’ imyaka y’ Abaturage.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare, ngo FARDC igabye igitero cy’ indege mu duce dutuwe n’ Abanyamulenge . Aho yabiteye i Lunda kwa Buhimba ahatuwe n’ abaturage bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge no muri Nyarujoka ahasanzwe naho hatuye abandi Banyamulenge batari bake.
Umwe mu baturage batuye muri utwo duce yatubwiye ko iriya ndege yagabye igitero yakigabye iturutse i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya Zone ya Gatatu y’ Ingabo za FARDC iyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu.