Icyo umusore wo muri Gasabo yireguye nyuma yo gutera inda umwana w’ imyaka 17.
Icyo u Rwanda rwatangaje ku bihano Amerika yafatiye General( Rtd) James Kabarebe.
Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika , kuri ubu amakuru aturuka mu Minembwe aravuga ko Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero bikomeye.
Amakuru avuga ko Abanyamulenge baturiye ku Runundu mu Minembwe muri Kivu y’ Amajyepfo bazindutse bagabwaho Ibitero by’ ingabo za Congo,FARDC , izifatanyije n’ indi mutwe yitwaje Intwaro irimo Wazalendo na FDLR. Ni Ibitero bagabwaho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025.
Ibi bije nyuma y’ uko Twirwaneho yari yemeje urupfu rwa General Michel Makanika, uheruka kwicirwa i Gakangala mu Minembwe mu gitero gikaze bagabweho cya Drone y’ Igisikare cya RDC ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Nk’ uko yabisobanuye yagaragaye ko kiriya gitero FARDC yabagabyeho cyari giturutse i Kisangani ahari icyicaro gikuru cya Zone ya Gatatu y’ Ingabo za RDC.
Mu masaha ya Mugitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’ abambari bazo bongeye kugaba Ibitero mu Banyamulenge ku Runundu ahazwi nko ariho haba umuhanda urimo imihana myinshi y’ Aba Banyamulenge. Kuko hari umuhanda wo mu Basegege, ku Mutanoga, ku Kubakire no muri 8ème CEPAC. Iyi mihana yose ziriya ngabo zayiteyemo ibisasu biremereye ziturutse ku cyicaro gikuru cya Brigade ya 21 giherereye muri centre ya Minembwe.
Gusa amakuru avuga ko ni ubwo Igisikare cya RDC, n’ abambari bacyo aribo bagabye ibyo bitero ,amakuru aturuka mu baturage baturiye ibyo bice bemeje ko Twirwaneho yamaze kwirukana ririya huriro ry’ ingabo za Congo muri imwe muri iyo mihana.
Abaturage kandi baturiye ibyo bice barimo guhunga iyo mirwano bakajya mu bice bitarimo imirwano.