Mu karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’ Umusore wasambanyije umukobwa bavukana birangira amuteye Inda.
Kuri ubu Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye Umusore w’ imyaka 20 wasambanyije mushiki we w’ imyaka 16 akamutera inda umwana akaba yaravutse afite amezi abiri. Uyu mwana w’ umukobwa wahohotewe kandi ashinja nyina ubabyara ko ubwo musaza we yamusambanyaga yihutiye kubimubwira ntiyagira icyo abikoraho ahubwo abonye amaze gutwika akajya amukubita birangije amwirukanye no mu rugo.
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Marco Rubio wa Amerika ku bibazo bya Congo.
Ngo ubwo yari amaze kwirukanwa mu rugo yahuye n’ abagiraneza baramufasha kugeza abyaye.
Itegeko rivuga iki?
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko icyaha cyo gusambanya umwana uyu musore akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Nyina ubabyara we akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, no kutita k’umuntu ushinzwe gucungira ubuzima, ibyaha biteganywa n’ ingingo ya 11 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse ’ingingo ya 122 n’iya 243 z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Marco Rubio wa Amerika ku bibazo bya Congo.