Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

 

 

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi, habereye impanuka abantu batatu(3) bahita baburrira ubuzima muri iyo mpanuka , uwari utwaye ahita atoroka.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye abantu umunani ,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, mu Kagari ka Cyeru , mu Mudugudu wa Matarama, yakoze impanuka ikomeye , batatu muri bo bahita bitaba Imana abandi bane barakomereka bikomeye.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yavuze ko iyi mpanuka yabaye umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atoroka akaba ari gushakishwa. “Byabaye mu gicuku, birakekwa ko umushoferi yari ananiwe cyane arimo agenda asinzira bityo arenga umuhanda , impanuka  iba ityo”.

 

Ababuriye ubuzima muri iyo mpanuka harimo Ndayizeye Venuste , Hagenimana Erneste na Hakizimana Abraham, bakomokaga mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karengera mu Kagari ka Gasayo , mu Mudugudu wa Nyamugari.

Related posts