Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

 

Nyuma y’ uko muri Kanama 2024, Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere,RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisanga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi ,nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa,kuri ubu amakuru meza ahari ni uko izo nsengero zigiye kongera gukomorerwa.

Mu Kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama 2025, Umukuru w’ Igihugu, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko insengero zafunzwe, zizagenzurwa izujuje ibisabwa zikazakomorerwa zigakora.

Perezida Kagame yagize ati” Uko insengero zafunzwe ,aho bazifunze babwiye abantu impamvu ,hari izitarafunzwe,abo bantu na bo izo impamvu bamwe wenda ntibazemeye ,ariko hari benshi bazemeye, uravuga ko hari abazujuje ,ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje ,kandi ikibazo ni iki? Ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati” Ikibazo cy’ insengero cyavuzweho byinshi ariko iyaba abantu namwe mwajyaga mu mizi y’ ikibazo mukagisesengura, ubundi ntabwo numva impamvu insengero zigera Aho zigomba kuba ikibazo,Kandi ubanza biba mu Banyafurika gusa,sinzi ko hari ahandi insengero zaba ikibazo”.

Umukuru w’ Igihugu asanga mu madini adakwiye kurangwa n’ akajagari n’ imikorere mibi. “Ubundi ikintu icyo ari cyo cyose nk’ izo nsengero cyangwa ibindi bigira uburyo bikurikiza kugira ngo bibeho ,iyo bibayeho bibaho bite? Bikora bite? Abantu bashaka ibintu bitunganye mu gihugu ,bakwiye kuba bibaza ibyo ngibyo.”

Yakomeje agira ati” Ikibazo gisigaye ni ikindi, ni ukujya kureba niba noneho byuzuye,nta n’ ubwo bavuga ngo badusabye kuzuza iki kandi kidakwiye kandi atari icyo. Ni uko bemeranya nibura n’ ibyasabwaga bakaba barabikurikije, abantu bakava mu kajagari. Ibintu byari akajagari n’ uwabyirengagiza ni ukubyirengagiza ariko akajagari kari gahari karakabije,mu bintu bitanasobanutse”.

Urwego rw’ Igihugu rw’ Imiyoborere,RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisanga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi ,nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Icyo gihe zimwe zafunzwe yagerageje gukora ibyo zasabwaga kugira ngo zongere zikore,ariko hari n’ inzindi byagoye ahanini kubera amikoro y’ abagize Itorero.

ISENGERO ZARI ZARAFUNZWE ZIGIYE GUKOMORERWA

Related posts