Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abayobozi batatu bo mu turere dutatu batawe muri yombi bazira amakosa yabo.

 

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, nibwo urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha(RIB), rwataye muri yombi abayobozi batatu bo mu turere dutatu aritwo RUSIZI, NYAMASHEKE, na KIREHE,bazira gutanga amasoko ya leta binyuranye n’amategeko.

 

Barimo Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mbyayingabo Athanase, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke, Rutikanga Joseph ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, Nsabimana Cyprien.

 

Aba bagabo bose, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa kumitangire y’amasoko mu turere dutandukanye ndetse rirakomeje.

 

Aba bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB za Kicukiro, Kimihurura n’iya Ntendezi, mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganwa kugirango zohererezwe ubushinjacyaha.

 

Icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanwa n’ingingo y’i 188 y’itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta.

 

Uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarengeje irindwi ndetse n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itaranze miliyoni 5 Frw.

 

RIB yasabye abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ari icyaha gihanwa kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragarwaho ibikorwa nk’ibyo.

Related posts