Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwe n’umwana wari wagarutse mu rugo, Iraguha Hadji, yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, mu giha AS Kigali yavuye inyuma igatsinda Muhazi United ibitego 2-1; ihita yuzuza amanota 10 inganya n’amakipe ayiboye urutonde rwa Shampiyona.
Kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bitandukanye hari hakomeje imikino y’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League 2024/2025.
Kuri Stade Régionale y’i Rubavu, Umuganda, kuri wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024, Rutsiro FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yasabwaga gutsinda uko byagenda kose.
Icyakora mu buryo busa n’ubutangaje, imbere ya Rutsiro y’umutoza, Gatera Moussa ukunda kugora Rayon Sports, iminota 45 y’umukino yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi amakipe ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku munota wa 50 Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Iraguha Hadji akaba atishimiye iki gitego ahubwo yahise asaba imbabazi kuko yari atsinze ikipe yamushyize ku itara Rayon Sports ikamubenguka. Iki gitego ni cyo cyatandukanyije impande zombi.
Mu yindi mikino, Kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, AS Kigali ibifashijwemo na Emanuel Arnold Okwi na Shaban Hussein Tshabalala, yatsinze Muhazi United yari yatangiye iyoboye n’igitego cya Babua Samson, birangira ari 2-1.
Muhazi United izakomeza yakira Rutsiro FC ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona, mu gihe AS Kigali izaba yakiriye Vision FC.
Kuri Stade Régionale y’i Musanze, Ubworoherane, Musanze FC yanganyije na Marines 1-1.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2024, iyi Shampiyona irakomeza aho Kiyovu Sports izakira Amagaju FC, Vision FC ikakira Police FC, mu gihe Etincelles FC izakira APR FC.