Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukino wa Police FC na Kiyovu SC wegejwe imbere

Umukino w’ikirarane muri Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza Ikipe y’Igipolisi y’Igihugu, Police FC na Kiyovu Sports wimuriwe saa Munani Zuzuye bitewe n’umukino uzahuza Rayon Sports y’Abagore na AS Kigali y’Abagore kuri uyu wa Kane.

Aya makipe yombi abarizwa mu mujyi wa Kigali yamenyeshejwe iby’uyu mwanzuro mbere y’amasaha make ngo ukinwe kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo.

Uyu mukino wari uteganyijwe ku isaha ya saa Cyenda Zuzuye. Icyakora kuri uwo munsi kuri iyi Stade hateganyijwe n’umukino wa FERWAFA Women Super Cup 2024 uzahuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC saa Kumi Zuzuye z’Umugoroba.

Ni muri urwo rwego uyu mukino wagombye kuba warakinwe ukabuzwa n’uko Police FC yari mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, wegejwe imbereho isaha imwe ushyirwa sa Munani kugira ngo iyi mikino yombi izabashe kubera muri Kigali Pelé Stadium ku munsi umwe.

Kugera ubu nubwo Police FC imaze gukina imikino itatu muri ine, iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota arindwi n’ibitego bine izigamye. Ni mu gihe Kiyovu Sports imaze gukina imikino ibiri iri ku mwanya wa 10 n’amanota atatu.

Umukino wa Police FC na Kiyovu SC wegejwe imbere

Related posts