Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese umubiri w’ umuntu wamera gute mu gihe ahagaritse gukora imibonano?, ibibi n’ibyiza byabyo

Guhagarika gukora imibonano mpuzabits1na ,mu gihe wari usanzwe uyikora bishobora kuzana impinduka nziza n’impinduka mbi ku mubiri.

Muri rusange ,Gukora imibonano mpuzabits1na bigira akamaro gakomeye ku muntu karimo nko kongera ubudahangarwa bw’umubiri ,kuvura stress ,kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye zirimo na kanseri.

Dore impinduka zigaragara ku mubiri wawe mu gihe umaze igihe kinini udakora imibonano mpuzabits1na.Nyuma yo kumara igihe kinini ,udakora imibonano mpuzabitsina .hari impinduka zitangira kugaragara ku mubiri wawe zirimo

Kugabanuka ku budahangarwa bw’umubiri. Gukora imibonano mpuzabitsina bituma umubiri uvubura umusemburo wa endorphins , ibi bigatuma umubiri ugira ubushobozi bwo guhangana n’uburwayi .muri rusange gukora imibonano mpuzabits1na byongera ubudahangarwa bw’umubiri.Biba ikinyuranyo iyo umaze igihe kinini udakora imibonano mpuzabitsina , iki gihe utangira kurwaragurika no kuzahazwa n’uturwara twa hato na hato.

Hari ubushakashatsi bwakozwe bafata amacandwe y’abantu bakora imibonano mpuzabits1na aho bayasanzemo ku bwinshi abasirikari b’umubiri bo mu bwoko bwa Immunoglobulin A .kandi aba bafasha mu kurwanya indwara z’ibicurane .

Kumagara mu gits1na cyane cyane ku bagore Iyo umugore akora imibonano mpuzabits1na bihoraho , igits1na cye gihora cyoroshye , amaraso agatembera mu gitsina ari menshi , ibi rero bigatuma mu gitsina hamera neza ndetse no mu gikorwa bikagenda neza .iyo umaze igihe knini udakora igits1na ,umubiri utakaza ubushobozi bwo kohereza amaraso mu gitsina mu gihe gito ,bityo bikagenda bigorana mu gukenera gutera akabariro mu gihe wongeye kubyifuza .

Kuribwa cyane mu gihe cy’imihango. Mu gihe ukora imibonano mpuzabits1na ,umubiri wawe uvubura umusemburo wa endorphins ku bwinshi , uyu musemburo ukaba ufite ubushobozi bwo kugabanya ububabare mu gihe cyo gutera akabariro .Mu gihe umaze igihe kinini udatera akabariro ,cyane cyane ku bagore batangira kubabara ku buryo bukabije bitandukanye no mu gihe yateraga akabariro.

Ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima biriyongera
Gutera akabariro bitera imisemburo ya esitorojeni na porojesteroni kujya ku kigero cyiza , ibi bikaba bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’\indwara z’umutima .

Kwibasirwa na Stress no kwigunga. Iyo utera akabariro , umubiri uvubura umusemburo wa endorphins n’umusemburo wa Oxyctocin ku bwinshi ,iyi misemburo yombi ikaba ifasha mu kuvura no kurinda umubiri indwara zirimo stress .Umusemburo wa Oxyctocin wo unatera ibitotsi no kumva umeze neza , iyo udakora imibonano mpuzabits1na .iyi misemburo iragabanuka ku kigero kinini ,ibyo bikaba byagutera kwigunga no kwiheba .

Ugenda utakaza ubushake bwo gutera akabariro. Kumara igihe kinini udatera akabariro bituma umubiri ugenda utakaza ubushake bwo gutera akabariro bityo ukagera ku kigero usa naho uzinutswe no kuyikora .

Ibyiza byo kumara igihe kinini udakora imibonano mpuzabitsina. Kumara igihe kinini udakora imibonano mpuzabitsina bishobora kugira ingaruka nziza ku mubiri wa muntu zirimo ko nta mpungenge ko ushobora gutwita ikindi kandi ibyago byo gufatwa n’indwara zo mu muyoboro w’inkari biragabanuka ndetse n’ ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harim na sida biragabanuka.Mugutegura iyi nkuru twifashishije ibinyamakuru bitandukanye byandika ku buzima nka webmed.com , mayoclinic.com na flo.health.com

Related posts