Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kapiteni Bizimana Djihad ntiyahiriwe n’ibihe, Mutsinzi Ange yandika amateka mu mikino ya UEFA, i Burayi

Myugariro w’Umunyarwanda, Mutsinzi Ange Jimmy yafashije ikipe ye ya Zira FK yo muri Azerbaijan kugera mu ijonjora rya nyuma rya UEFA Conference League, imaze gusezerera N[ogometni] K[lub] Osijek yo muri Croatie, mu gihe Djihad Bizimana n’ikipe ye baguye ku muryango.

Ni mu mikino yakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 15 Kanama 2024, aho kuri Stade Dalga Arena iherereye mu murwa mukuru, Baku wa Azerbaijan aho iyi kipe ya Mutsinzi Ange Jimmy isanzwe yakirira iyi mikino yari yahakiririye NK Osijek.

Ni nyuma y’uko mu mukino ubanza Zira FK ya Mutsinzi isanzwe ibarizwa muri Shampiyona ya Azerbaijan, yari yakoze urugendo ruyerekeza kuri Stade Opus Arena ikipe ya NK Osijek yo muri Croatie isanzwe yakiriraho maze bahanganyiriza igitego 1-1.

Muri uyu mukino wo kwishyura, na wo warangiye banganyije 2-2 bahita bitabaza penaliti. Muri penaliti 5 zatewe, NK Osijek yabashije kwinjizamo imwe gusa ni mu gihe FK Zira yinjije 2. Mutsinzi Ange Jimmy akaba yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose uko ari 120.

Mu ijonjora rya nyuma FK Zira ikaba izahura na Omonoia FC, umukino ubanza uzabera muri Cyprus taliki ya 22 Kanama 2024.

Ku rundi ruhande Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Djihad Bizimana n’ikipe ye ya Kryvbas FC muri Ukraine yasezerewe muri Europa League na Viktoria Plzeň yo muri Repubulika ya Tchèque.

Ni ku giteranyo cy’ibitego 3-1, nyuma y’uko ku mukino ubanza FC Viktoria Plzeň yari yatsinze FC Kryvbas Kryvyi ibitego 2-1, yaje kuyisubira iyitsinda igitego 1-0 ihita inayisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1.

Muri uyu uyu mukino Bizimana Djihad yabanje mu kibuga, gusa aza gusimbuzwa ku munota wa 61, umutoza azanamo abakina basatira gusa n’ubundi biba iby’ubusa.

Mutsinzi Ange nyuma yo gufasha Zira FK kugera mu ijonjora rya nyuma!

Related posts