Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yasinyishirije indi ntare mu ndege yerekeza mu mikino Olympique mu Bufaransa

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Mamadou Lamine Bah, rutahizamu w’Umunya-Mali uri ku rutonde rw’abakinnyi Ikipe y’Igihugu ya Mali izifashisha mu mikino Olympique yo Bufaransa uyu mwaka.

Ikipe ya APR FC kuri ubu iri kubarizwa muri Tanzania mu mukino ya CECAFA Kagame Cup ya 2024, yumvikanye na Lamine Mamadou Bah nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’umukinnyi n’ikipe, dore ko intumwa za APR FC zamaze iminsi zishakishiriza abakinnyi muri Afurika y’u Burengerazuba harimo na Mali.

Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo, APR FC nk’uko Amakuru Chairman w’iyi kipe, Col. Richard yabihamirije Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024.

Lamine Mamadou Bah ni umukinnyi w’imyaka 22 ushobora gukina nka rutahizamu wuzuye, icyakora ashobora no gusatira izamu anyuze ku mpande, abazwi nka ba “Mababa” [Wingers].

Uyu mukinnyi wizihiza isabukuru y’amavuko buri taliki 23 Ukwakira, yari amaze iminsi nta kipe afite akinira nyuma yo gutandukana na Olympique Beja taliki ya 1 Nyakanga 2024 asoje amasezerano ye muri iyi kipe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Tunisia, nk’uko urubuga rwe rwa “Transfer Market rubivuga”.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azaza muri APR FC nyuma yok uva mu ikipe y’Igihugu ya Mali “Kagoma za Mali” y’Abatarengeje imyaka 23 igomba gukina imikino ya Olympique yo mu Bufaransa uyu mwaka.

Uyu abaye umukinnyi wa Kane APR FC ikuye mu Burengerzauba bwa Afurika nyuma y’Abanya-Ghana babiri: Richmond Nii Lamptey “De Bruyne” na Seidu Dauda Yussif “Partey”; Umunya-Senegal, Allioum Souane ndetse n’umunya-Mauritanie, Mamadou Sy.

Mamadou Lamine Bah yasinyiye APR FC
Mamadou Lamine Bah arahita yerekeza mu Mikino Olumpique!

Related posts