Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ubuzima burimo inshuti mbi burazima, Menya ibisobanuro by’inshuti nyakuri.

Ni kenshi wagize Inshuti zikagenda izindi zaza mukananiranwa. Ibi biterwa no kutamenya neza inshuti iyo ariyo.

Inshuti ni umuntu mu bisanzwe undi muntu utari uwo mumuryango, uwo bashakanye cyangwa umukunzi, uwo umuntu yishimira kandi uwo yumva akunda bagafashanya muri byose bagasangira ibyiyumvo n’ibindi. Inshuti kandi ni umuntu uhujwe n’undi n’umutima wo gukundana ndetse no kwiyubaha no kubahana. Ibintu byinshi tubimenya neza ari uko dufatiye ingero kubyabayeho cyangwa se ku bandi;

Igihe kimwe hari umukobwa muto uwimana wari inshuti cyane kandi ukunzwe mwishuri rye.  Yari inshuti n’abantu bose biganaga. Ntamuntu numwe mu ishuri utaramukundaga.

 Yari umugwaneza cyane kandi yahoraga ahugiye hamwe na bagenzi be. Yumvise yishimye cyane kuba afite inshuti nyinshi ku ishuri ndetse no mu baturanyi be. Ku munsi w’Ubucuti, ishuri ryabo ryateguye ibirori, aho buri wese yagombaga gutanga impano eshatu akayiha inshuti ze magara. Uwimana yishimiye cyane umunsi w’ubucuti kandi yari ategereje impano z’inshuti ze.

 Ariko, mu gihe impano zose zatangiwe mu banyeshuri bigana. Yari umwe gusa utarigeze abona impano. Yumvise atewe ubwoba n’ibibaye ararira cyane. Yibajije mu mutima we uti” bishoboka bite”? Yari yarashyizeho umwete kugira ngo abe inshuti n’abantu bose kandi agira inshuti nyinshi ariko amaherezo ntamuntu numwe watekerezaga ko ari umwe mu nshuti zabo magara.

 Abantu bose bagerageje kumuhoza akanya gato ariko buri wese yagumyeyo igihe gito mbere yo kugenda. Ibi nibyo rwose Uwimana yakoreye abandi inshuro nyinshi. Kuri uwo munsi ageze murugo isura ye ibabaje, Igihe nyina yamubazaga impamvu yamubabaje, ahubwo we yahise abaza nyina ati: “Nakura he inshuti nyazo?”

Mama we yatangajwe n’ikibazo cye. Igihe nyina yabazaga Uwimana, yamubwiye iby’umunsi ku ishuri. Nyina aramuhumuriza ati: “Ntushobora kugura inshuti kubera kumwenyura cyangwa amagambo make. Niba ushaka inshuti nyazo, ugomba kubaha igihe n’ukuri. Ku nshuti nyayo ugomba guhora uboneka, mu bihe byiza n’ibibi. ”

 Uwimana aramusubiza ati: “Ariko ndashaka kuba inshuti n’abantu bose .. !!”  Nyina aramuhumuriza aramusubiza ati: “Mukundwa, uri umukobwa mwiza ariko ntushobora kuba inshuti magara ya bose. Gusa ntamwanya uhagije wo kuboneka ku bantu bose, birashoboka rero kugira inshuti nke z’ukuri. Abandi bazakina nk’abakinnyi cyangwa abo muziranye ariko ntibazaba inshuti magara. ”

Amaze kubyumva Uwimana yamenye ko yari inshuti nziza kandi aziranye ariko ntabwo yari inshuti nyancuti ku muntu. Yagerageje kudatongana n’umuntu, yagerageje kwita ku bantu bose ariko noneho yamenye ko ibyo bidahagije kugirango ubucuti nyabwo bubeho.  Uwamahoro yahisemo guhindura inzira atekereza ko uburyo ashobora kubona inshuti nyazo, gusa mugutekereza, yamenye ko nyina yahoraga yiteguye kumufasha, yihanganira ibyo Uwimana adakunda n’ibibazo byose yahoraga amubabarira, akunda  kuri byinshi.

 Uwimana yaramwenyuye kuva ku gutwi kugeza ku kukundi, amenya ko yari asanzwe afite inshuti magara umuntu uwo ari we wese yifuza. Ababyeyi bacu ni urugero rwiza rwo kureberaho ngo tumenye inshuti nyazo. Inshuti iba igomba kukumva, kukubaha, kujya inama, gusangira, gufashanya n’ibindi iyo ibyo bitabayeho iba ari iyo kukudindiza.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb.

Related posts