Mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka itunguraye , aho Ikamyo ifite ibirango byo muri Congo, CGO 5959 AC22 yateje iyi impanuka amagare yari ayiturutse imbere igonga abantu batatu muri bo umugore umwe ashiramo umwuka.
Nkuru mu mashusho
Nk’uko ifoto ibigaragaza ikamyo yaguye irambarara mu muhanda irawufunga wowe, amagare yaturukaga imbere yayo yahise agonga abagenzi bigenderaga ku ruhande rw’umuhanda, Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga, 2023 saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) mu murenge wa Ruharambuga, ho mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yemeje ko iyi mpanuka yabaye.Yatangaje ko yatewe n’uko iyo kamyo yagize ikibazo tekinike gushyiramo vitesi bikanga, igwa mu muhanda, irawufunga itera amagare yari imbere yayo gukora impanuka yahitanye umugore.Ati “Impanuka yabaye imodoka y’ikamyo ifite ibirango by’inkongomani yavaga Tanzania yerekeza Congo, yageze mu muhanda bashyizemo vitesi zanga kujyamo, igwa mu muhanda irawufunga, nta muntu yagonze, amagare yari ayiturutse imbere niyo yagonze abantu batatu, umugore umwe ajya mu bitaro agezeyo yitaba Imana”.