Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Rwanda habaye igitangaza! Se w’ Umukobwa wari ugiye gukora ubukwe yapfiriye mu mpanuka  ntibyabuza ubukwe gukorwa bubera mu Bitaro bitungura benshi

Umukobwa witwa Nyirandagijimana Bonifrid wo Mu Karere ka Nyamasheke wari ugiye gushyingirwa imodoma yarimo yakoze impanuka , se wari  wajomerrtse cyane bimuviramo urupfu , ariko ntibyabujije ubukwe gukomeza

Inkuru mu mashusho

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu mu murenge wa Macuba, akagari ka Rugali, mu mudugudu wa Gatyazo.

Ikamyo ya Scania ifite ibirango bya RAD 134U yavaga i Nyamasheke igana i Karongi, yagonganye na Toyota  Hiace ifite ibirango RAG 407N yavaga i Macuba igana i Nyamasheke.

Umushoferi wa Hiace witwa MAHIRANE Albert w’imyaka 38 y’amavuko, yahise ahasiga ubuzima, hakomereka abagenzi 16 bari mu modoka, mu bakomeretse harimo se w’umukobwa.Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Hanika. Muri bo 6 bahise bajyanwa mu  Bitaro bya Kibogora, ariko amakuru  ahari  ni uko Se w’umukobwa yaje gupfa.

Ubukwe bwabereye mu Bitaro

Nubwo abari bagiye mu bukwe bakoze impanuka, ndetse hakaba ibyago se w’umugeni agapfa, ubukwe bwabereye mu Bitaro bya Kibogora.Rev. Pasitori Akumuntu Felicien umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Comference ya Kinyaga, ni we washyingiye ababageni.yabwiye Umuseke dukesha ino   ko nubwo umugeni yashyingiriwe mu Bitaro, bizeye ko ejo ashobora gutaha mu rugo rwe rushya n’umugabo we Niyitanga Pacifique.

Ati Ndangije kubashyingira, umugeni yari yagize ikibazo mu itako ntabwo yahise ajya mu rugo, aracyari mu Bitaro, dufite icyizere ko n’ejo yataha, we ntabwo byari bikomeye cyane”.Umugeni ukomoka mu Murenge wa Macuba yari agiye gushyingirwa i Ntendezi, ahitwa Ruharambuga

Related posts