Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bugesera FC yiteguye kuzanyagira Rayon Sports izaba idafite abakinnyi batatu babanza mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho izacakirana na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera iherereye mu Ntara y’i Burasirazuba.

Uyu mukino utegerejwe ku Cyumweru tariki 16 Mata 2023 aho Rayon Sports yifuza gutsinda kugira ngo izagaruke mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Amakuru ari muri Rayon Sports ni uko izamanuka mu kibuga idafite umuzamu wa mbere Hakizimana Adolphe, myugariro wo hagati witwa Mitima Isaac na Ndizeye Samuel utari wagarura imbaraga nyuma yo kumara amezi arenga atatu afite ikibazo cy’imvune.

Kuba Rayon Sports izacakirana na Bugesera FC ibura umuzamu Hakizimana Adolphe bikomeje gutera ubwoba Abareyo kuko byagaragaye ko abandi bazamu ifite aribo Hategekimana Bonheur na Twagirumukiza Aman bari ku rwego rwo hasi.

Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere Rayon Sports yari yatsinzwe na Police FC ibitego bine kuri bibiri, ni mu gihe mbere y’aho yari yanganyije na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe byanatumye amakipe bihanganye atangira kuyisiga aho APR FC ya mbere iyirusha amanota atandatu, Kiyovu Sports ikarusha Rayon Sports amanota ane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Related posts