Mu gihugu cy’ u Budage haravugwa inkuru y’ uko iki gihugu cyatangiye kureba uko kugura no kunywa urumogi byakwemererwa n’ amategeko , aho Chancellor Olaf Scholz , avuga ko nibutangira gushyirwa bikorwa , icyo gihugu cyaba mu bya mbere bibikoze ku mugabane w’ u Burayi.
Ku wa Gatatu w’ iki Cyumweru dusoje , Minisitiri w’ Ubuzima Karl Lauterbach , nibwo yamurikiye Guverinoma umushinga wo gukomorera no kugenzura uburyo urumogi ruzajya rugera ku bantu bakuru bifuza kurunywa mu rwego rwo kwinezeza, ngo uwo mushinga nutangira gushyirwa mu bikorwa, ababyemerewe bazajya bagura (kunywa) amagarama ari hagati ya 20 na 30 y’urumogi.
Guverinoma ihuriweho y’u Budage mu mwaka ushize ni bwo yashyize umukono ku masezerano, akomorera icuruzwa n’ikoreshwa ry’urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko, muri manda yayo y’imyaka ine, bikazakorwa n’abacuruzi babifitiye impushya.Hagati aho ariko Minisiteri y’Ubuzima ntiyigeze igaragaza igihe ibyo bizatangira gushyirirwa mu bikorwa.
Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi birimo n’u Budage, bimaze igihe byemeye ikoreshwa ry’urumogi mu buvuzi kuva mu 2017.Muri uwo mushinga wo guha abantu bakuru uburenganzira bwo kunywa urumogi bagamije kwinezeza, Guverinoma y’u Budage iranateganya kwaka umusoro abazajya barugura (n’abarunywa), ikanashyiraho gahunda zo kwigisha abantu ububi bwarwo igihe barengeje urugero.
Iyi nkuru dukesha Reuters, iravuga ko inyigo iheruka gukorwa mu mwaka ushize, yerekanye ko gukomorera abaturage kunywa urumogi mu Budage, bishobora kongera miliyari 4.7 z’ama Euros ku misoro yinjira buri mwaka, hakaboneka n’imirimo mishya ibarirwa mu 27,000.