Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Musore: Dore bamwe mu bakobwa ugomba kwirinda kuryamana nabo kuko bashobora kukwangiriza ubuzima bwawe.

Niba ibi bikurikira ubizi cyangwa ukaba wabibonye ku mukobwa ntuzigere wibeshya ngo uryamane nawe kuko ushobora guhuriramo n’ibibazo byinshi, ubuzima bwawe bwose bukajya mu kaga kubera uwo mukobwa.Gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose utarashaka ugomba kubyirinda ariko niba kwirinda bikunaniye, toranya umukobwa ukwiye.

Dore abakobwa ugomba kugendera kure ugakora ibishoboka byose ukirinda kuryamana nabo:

1.Umukobwa wigurisha: Hari impamvu 3 z’ingenzi ugomba kwirinda kuryamana n’umukobwa wigurisha. Iya mbere n’uko ashobora kukwigisha imico mibi akaba yanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Iya kabiri n’uko ashobora kukuryohereza kuburyo kuzubaka urugo rwawe bikunanira kubera uwo washatse atakuryohereza nk’uko uwo mukobwa abikora, bikaba byatuma uta urugo rwawe ukamwirukaho. Impamvu ya gatatu ni uko umukobwa wigurisha ashobora no kugutega imitego ituma mubyarana ukaba wanamugira umugore, ukazabyicuza ubuzima bwose.

2.Umukobwa ubikwisabiye: Mukundana nta kibazo, ariko niba umukobwa mudakundana agusabye ko mwaryamana uzamuhungire kure kuko ashobora kuba afite impamvu ze bwite zatumye agutega uwo mutego.

3.Umukobwa wasinze: Kuryamana n’umukobwa wasinze ni amakosa akomeye cyane, kuko ashobora kuba yabikwemereye kubera ibiyobyabwenge yanyweye, byamushiramo akisubira akagufata nk’aho wamufatiranye bikaba byamutera agahinda ku mutima nk’aho wamufashe kungufu. Uzabyirinde kuko ashobora kukubera umwanzi kugeza avuye ku isi.

Related posts