Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ibyo wakora byatuma urushaho guhorana ubuzima bwiza kandi bitagoranye cyane

Kugira ubuzima buzira umuze ,  kwita ku buzima cyangwa se kubaho neza bisaba ubushake bwa nyirabwo. Gusa ntibigomba kugutwara igihe cyawe cyose.

Hari ibintu byoroshye kandi bidasaba igihe kirekire ushobora gukora bikagufasha guhorana ubuzima bwiza , kubikora ntibisaba ibintu bihambaye cyangwa se umwanya munini , kuko iminota 10 cyangwa munsi yayo iba ihagije gusa , ubundi ugahorana ubuzima buzira umuze.

  • Dore bimwe mu byagufasha kwita ku buzima bwawe kandi bitakugoye cyane.
  • Gerageza guseka byibuze ununota umwe.

Guseka ni ingenzi ku buzima,  guseka ni ingenzi ku buzima , umunota umwe umara uri guseka , uba uhagije kugira ngo ugabanye stress ndetse unabashe imikaya kuruhuka neza cyane.

  • Kuruhuka umwanya muto( sieste/ nap)

Hari igihe uba uri mu kazi ukumwa uri gusinzira , ntukeneye amasaha menshi kugira ngo wumve uruhutse kuko iminota 10 ihagije , ngo umubiri wawe wongere ubone ibyiza byinshi ubonera mu kuruhuka gato bizwi nka sieste cyangwa nap.

Kuruhuka gato bifasha ubwonko kongera gukora neza,  guhanga udushya , kwibuka cyane ndetse no gutanga umusaruro. Mu gihe uri kuruhuka gato , ntugomba kurenza iminota 10,  kuko uyirengeje , na none utangira kumva urushye cyane cyangwa se wumva wacitse intege iyo ubyutse.

  • Kugendana icupa ry’ amazi

Kurinda umubiri wawe kubura amazi ni ingenzi cyane. Bifasha mu mikorere myiza y’ ingingo z’ ingenzi ku mubiri; urwungano rw’ ubwirinzi( immune system) , impyiko ,  urwungano ngogozi ( digestive system) ndetse n’ indi mikorere mu mubiri.

Aha ntituvuze kugendana icupa ry’ amazi ririmo ubusa , ahubwo kugendana icupa bizagufasha kunywa amazi aho ugeze hose( yaba ku kazi ukora , aho wicaye mu rugo cyangwa se uri gukora sport) ,  ndetse bikwibutse kenshi ko ugomba kuyanywa.

  • Kumva umuziki

Kumva umuziki bituma wimukira mu isi yawe , ukibagirwa ibindi byose. Niba ufite ecouteurs / headphones ukaba ufite akanya gato,  ntacyakubuza gushyiramo indirimo wishimira

Kumva indirimo ukunda cyangwa se izindi zigenda gahora , bifasha kukongerera akanyamuneza ndetse no guseka.

  • Kurya kenshi utubuto duto

Utubuto duto tuvugwa aha ni ; ubunyobwa , sesame , soya , cashew,  n ‘ utundi.

Ahantu bakunze kurya utubuto duto kenshi , usanga badakunze kwibasirwa n’ indwara z’ umutima , cancer , indwara zifata imyanya y’ ubuhemekero , n’ inzindi zose zihindura imikorere y’ umubiri.

Kunywa icyayi

Ubushakashatsi bwakoze ku binyabutabire buboneka mu cyayi , bugaragaza ku kukinywa iminota byibuze 3 , bifasha kwinjiza mu mubiri ibinyabutabire bifite , polyphenols , n’ ibindi bifasha mu mikorere myiza . icyayi tuvuga ntikigomba kuba kirimo isukari , udashoboye kukinywa ushobora kongeramo ubuki.

  • Gerageza gukora urugendo ruto n’ amaguru.

Kugenda n’ amaguru iminota micye burya bikiza ibintu byinshi cyane. Umwuka mwiza ugenda winjiza ugufasha kurwanya stress kandi ugafasha ubwonko bwawe guhindura imitekerereze. Bituma amaraso yawe atembera neza , bityo bikakurinda imvunane no kuribwa mu ngingo zitandukanye biterwa no kwicara cyangwa kuryama igihe kirekire.

Related posts