Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yavuye muri Rayon Sports ayihenuyeho none aho yagiye atangiye gukubitwa akanyafu; Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahagaritse abakinnyi babiri bakomeje kugaragaza imyitwarire igayitse

Ikipe ya Marines FC ibarizwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba yamaze guhagarika abakinnyi babiri aribo umuzamu Ahishakiye Heritier na myugariro wo hagati Hirwa Jean de Dieu.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu zirwanira mu mazi yafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi igihe kitazwi nyuma yo kumara igihe kinini bagaragaza imyitwarire mibi hanze y’ikibuga.

Amakuru dukesha Radio 10 mu kiganiro Ten Preview ni uko Ahishakiye Heritier na myugariro Hirwa Jean de Dieu wanyuze muri Rayon Sports igihe gito akayivamo mu buryo butari bwiza bashwanye n’umutoza Rwasamanzi Yves bituma asaba ubuyobozi kubafatira ibihano.

Ikipe ya Marines FC iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho mu mikino 23 ifite amanota 16 n’umwenda w’ibitego 16.

Iyi Kipe imaze igihe yitwara nabi muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere bikaba bishobora no kuyiviramo kuzamanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Related posts