Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Yari yagiye kuvoma, inkuru ibabaje y’ Umunyeshuri w’ i Nyanza wasanzwe mu mugenzi yapfuye

 

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’ Umunyeshuri wari wagiye kuvoma n’ abagenzi be,ariko babanza koga mugenzi aheramo bamukuyemo basanga yashyizemo umwuka.

Inkuru ibabaje yabereye muri kariya Karere twavuze mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Kirambi,nk’ uko amakuru abivuga aturuka muri ako gace.

Amakuru kandi avuga ko hagati y’ imidugudu ibiri ariyo uwa Gasharu n’ uwa Mpaza mu mugezi wa Kamiranzovu habonetsemo umurambo w’ Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa Gatanu w’ amashuri abanza ,ku kigo cy’ amashuri cya Gashuru.

Amakuru kandi akomeza avuga ko yagiye ari kumwe n’ abandi bagiye kuvoma babanza kwidumbaguza( koga) muri uwo mugezi maze umwe muri bo witwa Habineza Rukundo w’ imyaka icumi aheramo kubera ko aho yogeraga hari harehare yaje kubura uko avamo birangira aburiyemo ubuzima.

Ngo Ubuyobozi n’ Abaturage bafatanyije bakuyemo umurambo wa nyakwigendera.

Habinshuti Slydio , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyagisozi ,yavuze ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane uko byagenze. Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts