Bill Ruzima uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi akavugwaho ubuhanga mu kuririmba yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge.
Ni amakuru dukesha IGIHE nayo yahamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, wavuze ko Bill Ruzima yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025.Ati “Yego ni byo yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, arakekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.”
Amakuru avuga ko Bill Ruzima yatawe muri yombi afatiwe mu Murenge wa Kimihurura akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Nubwo akurikiranyweho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi ndetse akaba yemera ko yanywaga urumogi kuva mu 2022, Bill Ruzima ni umwe mu bahanzi bafite izina rimaze kumenyekana mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko agakundirwa ijwi rye n’uburyo ari umuhanga mu kwandika.Mu minsi ishize yari yagiye kwiga mu Budage birangira atashye mu Rwanda nyuma y’imyaka itari mike ari gukurikirana amasomo, aza no gukora igitaramo yaherewemo ikaze muri Nyakanga 2025.Uyu muhanzi wamaze gutabwa muri yombi azwi cyane mu ndirimbo nka Imana y’abakundana, Munda y’Isi n’izindi zikomeye.
