Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi y’Abatarengeje imyaka 21! Rutahizamu ngenderwaho mu ikipe yo mu Buholandi ikina UEFA Champions League yatakambiye u Rwanda aho yifuza kuzakinira Amavubi

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya PSV Eindhoven, Saint-Cyr Johan Bakayoko yatangaje ko yifuza kuzakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bigendanye n’uko afite inkomoko mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi bakomeje kugaragaza impano idashidikanywaho muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Buholandi.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru Saint-Cyr Johan Bakayoko yavuze ko afite inkomoko mu Rwanda ndetse ko yifuza kuzakinira Amavubi kuko abona bizagorana gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi.

Saint-Cyr Johan Bakayoko yavutse tariki 20 Mata 2003 avukira mu gace ka Overijse mu Bubiligi yakiniye amakipe y’abato atandukanye arimo
OH Leuven, Club Brugge, Mechelen, Anderlecht, Jong PSV na PSV Eindhoven y’abakuru abarizwamo kuva muri 2022.

Uyu mukinnyi kandi yakiniye amakipe mato y’u Bubiligi aho yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi y’Abatarengeje imyaka 15, 16, 17, 19 na 21.

Related posts