Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Yamuciye inyuma amugwa gitumo! Ese ubukwe bwaba bugiye gusubikwa? uruntu runtu hagati ya Naomi na Michael

 

Niba ubashije gusoma iyi nkuru mukunzi wacu ntakabuza usanzwe ukoresha imbuga nkoranyambaga! Kandi niba uzikoresha ntagushidikanya uzi couple yabiciye bigacika y’uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda, Ishimwe Naomi ndetse n’umusore w’igikwerere Michael Tesfay.

Iyi couple yashyize ku mugaragaro ko ikundana mu mwaka wa 2022, kuva icyo gihe kugeza n’ubu ni couple yafatwaga nk’inangarugero, bitewe nuko nta matiku cyangwa ikindi kibazo bari barigize bagirana ngo kigere ku karubanda.Nyuma yo gushimangira urukundo rwabo bahisemo gushyingiranwa bakazabana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore, ndetse bombi batangaje ko itariki y’ubukwe bwabo ari ku wa 29 Ukuboza 2024, itariki yaburaga iminsi mike cyane.

Gusa nubwo itariki y’ubukwe bwabo yegereje, mu mubano waba bombi hatangiye kuzamo uruntu runtu ndetse bishoboka ko n’ubukwe bwapfa haramutse hatabayeho kwihanganirana no kubabarirana ku mpande zombi.Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hagati ya Naomi na Michael haba harabayeho gucana inyuma, ndetse amakuru akavuga ko uwaciye inyuma undi ari Michael.

Amakuru aravugwa ko mu minsi yashize uyu muherwe ukiri muto yaba yaragiye mu gihugu cya Kenya agahura n’undi mukobwa bivugwa ko yaba ari ihabara rye, bagaca inyuma Naomi, ariko ku bw’amahirwe make n’aya minsi y’igisambo 40 iba yageze, Naomi arabimenya.

Ugendeye ku bikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, biravugwa ko Naomi yaba yarahawe ama-video ndetse n’ Amafoto uyu mukunzi we ari kumuca inyuma, nubwo ntacyo arabitangazaho.

Kugeza ubu Miss Naomi na Michael Tesfay nta numwe uragira icyo atangaza cyangwa ngo agaraze ikimenyetso cyuko umubano wabo utameze neza.Benshi bakomeje gutera amabuye uyu musore Michael bavuga ko yaba ari indashima aramutse arenze ku isezerano yahaye Naomi, akajya kumuca inyuma.

Ese aya makuru aramutse ari ukuri utekereza ko ubukwe bwakomeza? Ese Naomi yihanganye bugakomeza utekereza ko icyo gikomere cyazakira?, biragoranye gusa amahirwe menshi ni uko ubukwe buzakomeza kuko imyiteguro igeze kure.

Related posts