Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

We na Perezida w’ u Burundi barimo gutegura igitero gikomeye, imwe mu impamvu yatumye Perezida Tshisekedi atitabira inama yari imufitiye akamaro.

 

 

Kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya mu gitondo nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ko Perezida Tshisekedi , wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko hasohotse Itangazo rivuga ko atari bwitabire Inama iri burere I Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzaniya ahari kubera Inama y’ Abakuru b’ Ibihugu bya EAC na SADC muri gahunda yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Amakuru Mashya!Perezida Tshisekedi birangiye atitabiriye inama yagombaga kubera muri Tanzania yari igiye kwiga ku bibazo bireba igihugu cye cyane cyane.

 

Abakuru b’ Ibihugu byinshi bamaze kuhasesekara ariko abarebwaga cyane muri iyi nama y’ umutekano nka Ndayishimiye Evariste w’ U Burundi na Antoine Felix Tshisekedi wa Congo hamwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika Y’ Epfo nta n’ umwe wagaragaye, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Mu busesenguzi butandukanye hari impamvu zagiye zishingirwaho zishobora kuba zatumye Tshisekedi atitabira iyi nama.

Iya Mbere harimo kuba arimo gutinya ko yaterwa Cout d’ état nk’ uko byagenze tariki ya 19 Gicurasi umwaka ushize ubwo yari yagize uruzinduko mu mahanga yakiriye amakuru avuga ko abashaka kumuhirika bamaze kugera muri Perezidanse ,icyo gihe barafashwe hafi ya bose bakatirwa igihano cy’ Urupfu.

Impamvu ya Kabiri ,ku munsi w’ ejo hashize mu masaha y’ umugoroba leta ya Congo yakiriye abasirikare benshi baturutse mu gihugu cy’ u Burundi hinganjemo n’ aba Afurika Y’ Epfo binjira ku mupaka wa Kamanyoro bivugwa ko baje kwitegura intambara mu mujyi wa Bukavu wasatiriwe n’ Umutwe wa M23.

Biravugwa ko rero Tshisekedi yanze kujya mu biganiro byamuhuza na M23 kandi we gahunda ihari ariyo gukemura ibibazo bye mu nzira y’ intambara.

Perezida Tshisekedi ni ubwo yohereje intumwa kumuhagarira mu nama nawe yaje kugerageza kuyitabira ubugira Kabiri mu buryo bw’ ikoranabuhanga.

Related posts