Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Waruzi ko inyama z’itukura zishobora kukongerera ibyago byo kunuka  igikara?

Kunuka igikara bivugwa igihe umuntu ahoransa icyuya kinuka ndetse ukaba wacyeka ko atajya akaraba.

Uku kunuka igikara  ahanini bitangira kumvikana mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu. Ni ukuvuga hagati y’imyaka 14 na 16 ku bakobwa na 15 kugeza 17 ku bahungu.   gusa iyo bifatiwe ingamba hakiri kare birashira.

Nanone bikunda kuba ku bantu babyibushye cyane, abafite indwara nka diyabete na  abakunda kurya ibiryo birimo   ibirungo buri gihe.

Si abo gusa n’abantu
bakunze gututubikana cyane nabo bashobora kunuka igikara,  gusa ubwinshi bw’umunyu uba muri icyo cyuya ntiwemerera bagiteri gushwanyaguza poroteyine zirimo. Kuba banuka byaterwa n’igihe babiriye icyuya n’imvubura zagikoze.

Hari imvubura ziboneka mu mubiri w’umuntu  zitwa appocrine  glands,  izi mvubura rero  zigaragara  mu kwaha no mu myanya ndangagitsina nizo ahanini zitera kunuka igikara, kuko ho hahora hapfutse, bagiteri kuhororokera birazorohera bityo hagahora impumuro runaka. Indi mpamvu nuko icyo cyuya kiba kirimo poroteyine zoroshye gushwanyaguza zikavamo aside.

kunuka igikara ntibivuze ko utajya woga, ahubwo ni uko bagiteri zo mu mubiri wawe ziba zishwanyaguza vuba poroteyine zo mu cyuya, uko bitinda kikanuka. Ariko nundi wese aramutse atinze koga, icyuya cye kiranuka.

Kugirango ukire kunuka igikara hari byinshi usabwa kwitaho no kwitwararika, kandi ukabikora uhozaho kuko ntacyo wakora ngo za bagiteri uzikure mu mubiri wawe burundu. Icyambere,  buri munsi jya woga amazi ashyushye : Byibuze woge rimwe ku munsi, nibigukundira unarenzeho woge 2 cyangwa 3. Koga amazi ashyushye bizagufasha kugabanya umubare wa bagiteri zo ku ruhu rwawe. Gusa niba hashyushye inshuro woga ku munsi usabwa kuzongera kuko iyo ikirere gishyushye kubira ibyuya biriyongera. Nyuma yo koga wihanagure neza wumuke kandi wirinde kwisiga amavuta atera gututubikana nk’ayarimo cocoa butter. Ikindi hindura imyambarire : Imyenda myiza kuri wowe ni ituma umubiri ubasha guhumeka, akayaga kakinjira.  Irinde kwambara imyenda ikwegereye kuko n’kimwe mubigutera gututubikana.

Nanone kandi jya uhora wogoshe ubucakwaha n’insya: Uko biba byinshi niko icyuya giheramo, ndetse na bagiteri zikororoka ku bwinshi. Ikindi irinde ibirungo byinshi  : Ibirungo nka tungurusumu, urusenda, poivron, bimwe tugura nka kawomera, simba mbili, asante, n’ibindi bitera bamwe kugira icyuya bihumuramo. Ubushakashatsi bukiri gukorwa bwerekana ko no kurya inyama zitukura biri mu byongera ibyago byo kunuka igikara. Inzoga n’ikawa kimwe n’ibindi byose bikabura umubiri, wabigabanya.

Related posts