Wari warabeshywe ! Ngiyo imyaka wabana n’ uwo mukundana ukizera ko mutazatandukana niba mutarayigeza uracyafite urugendo runini.

 

Uyu munsi twabateguriye inkuru y’ uko abantu bakunze kuvuga ko niba umaze igihe mu rukundo kinini utazatandukana n’ umukunzi wawe ,Gusa hano ushobora kuba waribeshye kuko hano kuri Kglnews twabateguriye imyaka ugomba kumarana n’ umukunzi wawe mukazarinda musaza muratandukana.

 

Buri mwaka ku Isi hose, abarenga miliyoni 20 baratandukana. Ni ikibazo kiri no mu Rwanda, kuko raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko imiryango 2833 ari yo yatse gatanya mu mwaka wa 2023/24. Kandi abo ni abazwi.

 

Nathalie Marcot, Umuhanga mu bijyanye n’imibanire wo mu Bufaransa, yavuze ko hari imyaka igora abakundana cyane, ku buryo kuyirenga badashwanye ari igikorwa cy’ubutwari. Asobanura ko abantu bamaze imyaka itatu bakundana, ari bwo batangira kumenyana bya nyabyo.Ibi bituma umwe ashobora kumva yaribeshye kuri mugenzi we, agahitamo guhagarika umubano. Ati: “Aho ni ho batangira kwerura abo bari bo, ibituma hafatwa imyanzuro ikomeye iyo bibaye ngombwa.”

Indi myaka igora abantu kurenga ni igihe bamaranye imyaka irindwi. Aho usanga bamwe basigaye babana kubera umwana babyaranye ukiri muto n’ibindi. Iyo umwana akuze, umubano hagati yabo utaragaruka neza, kenshi bahitamo gutandukana, umwe akajya ukwe n’undi ukwe, bakagumana inshingano zo kwita ku mwana. Urukundo rurangwa no kwihanganirana, guharanira ibyishimo bya mugenzi wawe n’ibindi byinshi. Ibi byose kugira ngo bigerweho, usanga hari ibyo umuntu atavuga kugira ngo hadakaza umwuka mubi hagati yanyu.

Ibyo bigenda bikura cyangwa bikiyongera, ku buryo iyo mukundanye nk’imyaka 14, byose bishobora kuzamuka rimwe bikabavuna mukabura aho muhera mubikemura, cyangwa ugasanga urukundo rwamushizemo kubera kwihanganira ibintu bimuremereye.

Abamaranye imyaka 21 bo, akenshi niba barabyaye, baba badafite abana bato bakibana na bo. Baba bageze mu gihe cyo kwibaza niba bagikundana bihagije, ese babigenza bate ngo bongere gukundana nka mbere?Cyangwa se niba bakwiye gutandukana buri wese agakomeza ubuzima bwe? Icyo gihe uzumva abantu bavuga ngo “bariya bantu bakundana nk’abana kandi ari abantu bakuze.”

Ibi ntabwo ari uko baba barabaye abana, ahubwo ni uko abantu bakundanye imyaka irenga 30, baba bongeye kubona umwanya wo gukundana nk’uko babikoraga bakiri bato.Akenshi aba bantu, abana babo baba bari mu mashuri makuru cyangwa baramaze kuva mu rugo. Iyo bananiwe gukundana nk’uko babikoraga mu buto bwabo, kiba ikibazo gikomeye mu rugo.

Iyi nkuru yanditswe na Nshimiyimana Francois umunyamakuru wa kglnews.com.

Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu ya buri munsi