Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Waretse gukomeretsa umukunzi wawe umubwira aya magambo koko , urashaka ko yiyambura ubuzima

 

Mu gihe uganiriza umukunzi wawe hari amagambo amwe namwe uba ugomba kwirinda kuko iyo uyamubwiye aramurakaza cyane agahita atangira kugutakariza ikizere. Dore amwe muri ayo magambo ni aya akurikira:

Kurya umwana: Iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya, waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa, hagati y’abandi bantu wisanzuyeho cyane abo muhuje igitsina ushobora gikoresha iri jambo n’ubwo atari ryiza namba gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n’uwo ukunda.

Umugabo ni umwana w’ undi: Kwereka umusore cyangwa umugabo wawe ko umugaabo ari umwana w’undi nk’uko bikunda kuvugwa na bamwe, ntabwo ari ikirungo ku rukundo.

 

Wangu: Ijambo ka wangu ni ijambo rigenda gakoreshwa cyane n’abantu batandukanye cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntago ari ijambo ryiza ryo kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi, kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kubyita.

Mwana: N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane, ni akajambo katakirwa neza, katakwitwa nyandagazi ariko katubahishije umuntu bihagije, n’ubwo uwo ukunda aba akeneye ko umuha ibyubahiro birenze, ni ingenzi cyane cyane kumenya kumwubaha n’ubwo mwaba mwisanzuranaho.Aha ushobora gukeka ko ntacyo byatwara urukundo rwanyu ariko cyane abahungu benshi ntibakunda umukobwa ubabwira ngo ”Mwana”, ni yo atabikubwira burya akenshi arabigaya.

 

 

Gufata uduturu:Iri jambo rikunda gukoreshwa mu gihe hashatse kuvugwa gusubira gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kurangiza inshuro runaka, naryo ntago riryoshya urukundo hagati yawe n’uwo wihebeye, ubundi ijambo ituru rifitanye isano n’ibiciro by’uburaya mu Rwanda aho ugura indaya ashobora kugenda ayibaza ati ”agaturu kamwe ni angahe.”

Nta rukundo rukibaho: Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda ni ibimwereka ko nawe utamukunda

Abakobwa bakunda utuntu duhenze:Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nkayo iruhande, niba koko umukunda uba ubona atari materialiste ubwo rero kumubwira ko abakobwa ari abamaterialiste kandi nawe ari umukobwa ni nko kumwereka ko nawe ari we.

Abahungu bose ni kimwe: N’ubwo waba ukeka ko abagabo bikundira igitsina kurusha uko bakunda umukobwa baba ari inshuti, ni ingenzi kutereka umuhungu ko ari uko wumva ibintu, kubibwira umuhungu mubana ni kimwe kimwereka ko imbere yawe nta gaciro gahambaye umuhakandi kugira ngo urukundo ruryohe aba yifuza kuba umwihariko.

Uriya mukobwa ni indaya: Igihe uri kumwe n’uwo ukunda irinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegurana

 

 

Nta muntu wantesha igihe mu rukundo: N’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda mu by’urukundo. Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri gusa bisaba kwigengesera birenze, nawe wabona utundi tugambo wakirinda cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva utamwubaha uko bikwiye.

Related posts