Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Wamugabo umaze imyaka 20 atanywa amazi tumugezeho | Ntarogosha umusatsi kuva yavuka | Ni Igitangaza.[VIDEO].

Umugabo wo mu Burundi uzwi ku kazina ka Karitoni avuga ko kuva yafungwa mubyo we yitwa akarengane, Atari yanywa amazi kandi yumva ameze neza.

Uyu mugabo kuri ubu wahindutse umurasita nyuma yo gufungurwa, avuga ko ubuzima bwe bwangiritse cyane kandi azize amaherere.

We nkuko abisobanura avuga ko yarenganyijwe ndetse n’igihe bigaragariye ko yarenganye, yatswe ruswa ngo afungurwe, we arabyanga akaba avuga ko uburyo yarenganyijwe byamuhungabanije cyane.

Mu mashusho kuri imwe muri Shene ya You Tube AFRIMAX TV dukesha iyi nkuru , uyu mugabo yumvikana agira avuga ko amaze imyaka 20 nta gitonyanga cy’amazi yari yanywa kandi ko anateganya kuyongera.

Nkuko abisobanura neza Avuga ko yahoze akize, akagira abakozi benshi gusa ngo umunsi umwe yasuwe n’abantu bamuteje ibibazo. Ati:” Abantu baransuye turishimana gusa mu gitondo bagiye, basize ibipapuro iwanjye. Hashize icyumweru abapolisi baje gusaka iwanjye, babisangayo njye sinari nzi ko bihari naho ngo byari iby’imodoka yibwe, bahise bamfunga.”

Avuga ko abayibye babyemeye ariko ntafungurwe, ingingo yamurakaje, akava ku mazi no kurya inyama.

Mu cyaro aho atuye n’umugore we n’abana bane, hari nyina uvuga ko afite imyaka 103 n’abandi bantu yitaho.

Benshi mu baturanye nuyu mugabo bavuga ko uyu yahoze ari icyamamare cyane ndetse ko yarafite nimitungu ihambaye kuburyo bamwitaga umuherwe.

Umwe yagize ati”Uyu mugabo mureba yahoze ari umuherwe afite imitungo ndetse yagiraga n’ubuntu kuko yafashaga abakene cyane.

Related posts