Buri mukobwa mu ntekerezo ze aba yumva yagira umusore mwiza wamuviramo umugabo umukunda kandi umwishimira ku buryo urugo rwabo rugomba kuba rutemba amata n’ubuki. Ibi ntibikunze kubaho kuko imitima y’abantu iratandukanye akaba ariyo mpamvu uwo wabona muhuje ukwiye kumufata neza.
Niba umusore mukundana yujuje ibi bintu ntuzakore ikosa ryo kumwanga:
- Agushyira mu mishinga ye
Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw’imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mu byo atekereza ku hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza ari kumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.
- Ntabwo ajarajara mu rukundo
Umusore uhamye burya aba ari n’umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w’icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.
- Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo
Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n’umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.
- Urukundo rwanyu ntapfunwe rumutera
Umusore mwarwubaka rugakomera uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agahora yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.
- Akubakamo kwigirira icyizere
Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wa wundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n’icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa nawe yikunda birushijeho. Niyo abonye ikitamunyuze arakikugaragariza ariko atagamije kukwihenuraho cyangwa kugukomeretsa.
- Ubunyangamugayo
Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y’ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije ku buryo azi kuba inyangamugayo.
- Ntabwo yiyoberanya
Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo, bakiyerekana nk’aho bakunze yewe n’igihe atariko biri. Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by’ukuri. Ntabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe arakaranyije n’umukunzi we.
Umusore wujuje ibi bintu yifuzwa naburi mukobwa wese ariyo mpamvu umukobwa ugize amahirwe yo kumubona agirwa inama yo kumukunda ndetse akirinda icyatuma amubura kuko baboneka hacye.