Mu rugendo rw’urukundo hari ibintu byinshi ngenderwaho bituma umuntu runaka afata umwanzuro wo kurongora cyangwa se kurongorwa (Gushyingiranwa) na runaka. Iyo umusore cyangwa se umukobwa ashyingiranywe na runaka bashobora kumarana igihe runaka (kinini cyangwa se gito) bitewe n’icyo yamukundiye. Urukundo rw’ukuri rero ni rwo rutuma abashyingiranywe bamarana igihe kinini kuko ruba rwubakiye ku ukuri kandi kuzaramba naho iyo bitabaye ibyo, urugo rushya ruhita rutandukana.
Ibi rero ni bimwe mu bizakwereka umusore ushobora kuvamo umugabo mwiza kandi mwakubakana urugo rugakomera, mugafatanya muri byose kandi mukagera no kwiterambere ryose mwakifuza, iyo bene uyu musore mukundanye mugatandukana atakurongoye (atakugize umugore we), kubona undi birakugora ugasanga amaherezo yawe abaye ukwicuza impamvu mutabanye na we.
Umusore wambara neza: Ushobora kuba uri umusore udafite amafaranga ariko ugakundwa cyane n’abakobwa kuruta wa musore ufite amafaranga ariko utambara neza. Kuvuga ko utari umukire ntibivuze ko ugomba kugaragara nabi. Igihe cyose uziyitaho ukambara neza nta mukobwa utazagukunda.
Umusore w’umuhanga: Kuba umuhanga si ukuba warize amashuri menshi cyangwa se ufite ubwenge bwinshi bwo mu ishuri, ahubwo ni ukuba uzi kureba ikibazo gihari ukamenya kugishakira igisubizo gikwiriye. Igitsinagore gikunda gutegwa amatwi cyane, rero iyo bafite ikibazo ukaba wabasha kubagira inama bituma bagukunda cyane bakakwiyumvamo cyane kabone n’iyo waba udafite amafaranga agufata nk’umunyabwenge.
Umusore wita ku mukobwa cyane, bimwe bita “Care” mu ndimi z’amahanga: Umusore ashobora kugira amafaranga menshi ariko ntamenye guha care umukobwa bakundana, ugasanga hari undi musore utagira amafaranga menshi ariko uzi gutanga care cyane ku mukobwa bakundana, niyo mpamvu usanga hari abagore baca inyuma abagabo babo kandi abagabo babo nta kintu babuze yewe n’ayo mafaranga bayafite ku bwinshi.
Umusore ukunda abana: Umukobwa wese ahora afite icyifuzo mu buzima bwe cyo kuzubaka urugo kandi rwiza, ahora afite ikizere cyo kuzashaka umugabo uzaba umubyeyi mwiza cyangwa umu papa mwiza ku bana be, n’iyo umugabo yaba afite amafaranga y’Isi yose akaba atagira imico yo kuba umugabo mwiza nko kuba akunda abana ndetse n’indi myitwarire iranga aba papa beza, nta mukobwa wakwifuza kujya mu rukundo nawe n’iyo waba utunze ibya mirenge kuko aba abona ko umuryango we utazaba mwiza.
Umusore ugwa neza: Nta mukobwa n’umwe wakwifuza gufatwa nabi cyangwa gushaka umugabo umusuzugura, nta n’umugore wakwifuza kubaho ubuzima bwe bw’urushako afatwa nabi hejuru y’amafaranga y’umugabo. Niyo mpamvu usanga hari abagore benshi baba barashatse abagabo babakurikiyeho amafaranga hashira igihe gito ukumva ngo batse za gatanya, ni uko umugore aba adashoboye kwihanganira imico imwe n’imwe y’umugabo kuko aba yarashatse amafaranga ataba yarashatse imico y’umugabo. Mu gihe iyo ugwa neza nta mukobwa utagukunda n’iyo waba nta mafaranga ufite menshi bituma nibura umukobwa abona ko uzamuha amahoro y’umutima.
Mukobwa rero, turakugira inama yo gushishoza mu gihe ugiye guhitamo uwo muzabana, ushingiye ku bintu byinshi bitandukanye kandi ubona byazakugirira akamaro, ibyo ni byo byazatuma musazana n’uwo wihebeye kandi mukabana mu buzima bw’umunyenga w’urukundo rwanyu.