New Zealand yatangaje gahunda yo gusoresha amatungo y’inyamanswa mu rwego rwo gukumira ibyuka bihumanya ikirere. muri New Zealand inka n’intama byorowe nabyo bizajya bisoreshwa.
Imyuka ya metani ituruka ku nyamaswa nikibazo kizwi. Inka ubwazo zigira uruhare mu ikwirakwira rya gaze izwi nka Methane yangiza ikirere ku kigero cya 40% biturutse mu myanda yazo nk’amase.
Umuhanga muri UC Davis Ermias Kebreab yamaze imyaka ibinyacumi bibiri yiga k’uruhuhare inyamswa zishobora gutera mu kwanduza ikirere binyuze mubyuka bihumanya ikirere.
Ati: “Niba ushobora kumbwira ibyo amatungo yawe ashobora kurya, nshobora kukubwira neza ibyuka bihumanya nkoresheje imibare.” “gaze nyinshi zikorerwa mu gifu cyazo, ku buryo bwigifu mu nda yazo, cyane cyane mu cyumba cya mbere. Kandi rero biba bigomba gusohoka.”
We hamwe nabandi bahanga bashizeho indyo yihariye hamwe nubuhanga bwa genetike bushobora gufasha kugabanya metani iba munda yinka. Ubu, New Zealand igiye kuba igihugu cya mbere gisora inzira y’ibyuka bihumanya.
Inka n’intama bikubye inshuro zirindwi abantu bo muri New Zealand. ku wa gatatu, guverinoma y’igihugu yashyize ahagaragara umushinga wa gahunda yo guha abahinzi kwishyura ibyuka biva ku amatungo yabo, guhera mu 2025.
Ingamba zashizwe ku bahinzi n’imisoro zashizwemo imbaraga nyinshi, ariko minisitiri w’imihindagurikire y’ikirere muri New Zealand James Shaw atekereza ko ari intangiriro nziza.
Umunyamakuru Reuters yagize ati: “Nta kibazo ko dukeneye kugabanya urugero rwa metani dushyira mu kirere, kandi uburyo bunoze bwo kugena imyuka ihumanya ikirere bugira uruhare runini mu kubigeraho.”