Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Uwabyutse asuhuza RIB anayimenyesha ko ayizirikana , Dore igisubizo yasubijwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023,  umwe mu bantu bakoresha urubuga rwa Twitter yabyutse yandikira Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha,  RIB,  arubaza impumeko y’ abakozi barwo , na rwo ntirwamutenguha ruramusubiza , rumwifuriza n’ umunsi mwiza uzira icyaha.

Uyu ukoresha runo rubuga twavuze haruguru yagize atiEse computer [mudasobwa] na Mouse [utwuma twifashishwa kuri mudasobwa] byanyu birakora neza? intebe zanyu, printer zanyu ntakibazo? Munsuhurize abakozi bose na administration [ubuyobozi] yanyu muti ‘Kavukex’ arabatashya kandi arabakunda.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na bwo bwasubije uyu muntu, bumumenyesha ko muri uru rwego amahoro ahinda.Mu butumwa busubiza ubw’uyu ukoresha izina rya Kuvukex, RIB yagize iti Mwaramutse neza Kavutse, muri RIB ni amahoro ndetse n’ibikoresho birakora neza. Intashyo zanyu zatugezeho, natwe turabatashya.”

Uru Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenza ibyaha, rwasoje ubutumwa bwarwo, rwibutsa uyu muturage ko agomba kugendera kure ikitwa icyaha, rugira ruti Mugire umunsi mwiza uzira icyaha!”

Ni ubutumwa budakunze kwandikirwa inzego za Leta byumwihariko uru rushinzwe gukora iperereza, kuko abakunze kurwandikira, ari aba barumenyesha iby’ibyaha byakozwe cyangwa ababikorewe, basaba ubufasha.

Related posts