Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Urutonde rw’abakinnyi 9 barimo n’abari inkingi za mwamba muri APR FC bagiye Gusezerwa rwamaze kumenyekana. inkuru irambuye yisome witonze!

Ikipe ya APR FC nyuma yo kugira umwaka umuntu yakwita ko atari mwiza cyane, nyuma yuko itwaye igikombe cya Championa ariko ikava kugikombe cy’amahoro itsinze na AS Kigali yaranzwe no kuyishobora muri iyi championa, kurubu hamaze kumenyekana abakinnyi bagomba gutandukana nayo mumaguru mashya kugirango iyikipe igure abandi bakinnyi bakomeye bazabasha guhangana kuruhando mpuzamahanga cyane ko iyikipe izahagararira u Rwanda mumikino nyafurika.

Ubwo umwaka w’imikino warugeze hagati, umutoza wa APR FC byavuzweko ashobora gutandukana n’iyikipe, ariko amakuru ahari nuko uyumutoza agifite amahirwe yo kuba yaguma muri iyikipe cyane ko ari kugira uruhare mukugura abakinnyi bashya iyikipe izifashisha umwaka utaha w’imikino. nubwo bivugwa ko iyikipe yaba yamaze gusinyisha abakinnyi barimo Ishimwe Christian wakinaga muri AS Kigali,Fiston wakinaga muri Marine,mbonye Mbonyumwami thaiba wakiniraga Espoire ndetse na Ramadhan wakiniraga As Kigali, iyikipe iranavugwamo amakuru akomeye ko hari bamwe mubakinnyi baba bamaze kubwirwa ko batazongererwa amasezerano.

Bamwe mubakinnyi babwiwe ko batazongererwa amasezerano, barimo Bizimana Yanick usanzwe yatakira iyikipe, hakabamo Nizeyimana Djuma,Nsanzimpfura Keddy,Tuyisenge Jacque wari Captaine wayo,Placide Rwabuhihi, Ndayishimiye, ahishakiye,kwitonda alain,nsengiyumva. uru ni rwo rutonde rw’abakinnyi bagera ku 9 bagiye gutandukana na APR FC kuko bagaragaje urwego ruri hasi ndetse akaba ariyompamvu bashobora kudakomezanya n’iyikipe.

Ikipe ya APR FC ni ikipe isanzwe imenyereweho kugira umukino mwiza ndetse no gutsinda ibitego byinshi, ariko nyamara iyikipe imaze igihe itsinda ariko yakinnye umukino utanejeje, ndetse byatumye n’abakunzi bayo basaba ko hazanwa abakinnyi b’abanyamahanga bagafasha aba bakinnyi b’abanyarwanda kuba bamenya icyo bashaka o kuba babafasha kuzamura urwego rwabo.

Related posts