Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Urukundo rw’ ubuzima bwawe ruza nyuma y’ ikosa rikomeye wakoze mu buzima bwawe! Rwana bikomeye wirinde aba bantu bombi kuko bakuri imbere

Ugiye guhura n’umuntu ugiye kugukunda uko wifuza gukundwa; Agukunde uko wahoze urota kuzakundwa mu buzima bwawe, uwo rero niwe rukundo rw’ubuzima bwawe kuko ntazabiguhisha.Kubabazwa mu buzima ni ikintu kiba cyane. Bisiga igikomere kibi cyane kurenza urukundo rubi. Utakaza imbaraga zawe zose mu mubano kugira ngo ugende neza bikarangira ubabaye. Umutima wawe urawutanga ukawuha umuntu uzawangiriza akakureka ugapfa. Urabibona ko urimo gushukwa ariko ukabyirengagiza kubera urukundo, bikarangira wishyura igiciro cy’amakosa wakoze.

Umuntu ukubeshya umubona ho amakosa n’ububi bwe ndetse ukabibona kare ariko ugahitamo kubyirengagiza no kubihisha amaso yawe. Ahari utekereza ko nta birenze birimo, ….Ubusanzwe uba uziko urenze ku buryo uzamuhindura agahinduka, burya n’uwo bakundanye mbere n’uko aba yaramugenje, ariko wowe wibwira ko uratsinda igitego uwa mbere ukamuhindura, ariko byahe byo kajya.

Utekereza ko byanga bikunze azabona uburyo umukunda maze nawe atangire agufate neza akwiteho kubera urwo rukundo ruzima umuha. Icyo gihe nticyigera kiza ariko wowe uricara ukaba ufite ikizere. Uracyameze nk’umwana muto utamenya umuhemukira, ariko ni ko urukundo rw’ukuri rumera (Ntiwirenganye).

Ibimenyetso by’uko utazabasha kubishobora biba bikuri imbere, yewe n’inshuti zawe zikakubwira ko utazamushobora ariko ntiwumve. Wizera umutima wawe, maze umutima wawe bikarangira ukugambaniye.Wirengagiza cya gihe yagombaga kuba ahari ku bwawe, maze agafata amasaha n’iminsi atarasubiza ubutumwa bwawe.

Ntabwo yari ahuze, ahubwo ntabwo yari yitaye ku gihe cyawe no ku byiyumviro byawe ndetse n’ibyifuzo byawe. Wirengagije cya gihe cyose washakaga ko muhura ngo umwereke ko umukunda ariko we akakwima umwanya.Wirengagije ko cya gihe yakwitwaragaho neza, akaba umwana mwiza, burya yari afite icyo agushakaho. Ntabwo wabonye ko ntakuri agira ndetse ari n’umubeshyi. Ntiyigeze atekereza kugukunda habe na gato. Ntiyigeze agira gahunda yo kuguha urukundo wahoze iteka wifuza.

Nta n’ubwo yigeze yifuza kuguha ejo hazaza wabonaga mwembi mukwiriye kugira. Ntabwo yari ahangayikishijwe n’ibyo wowe ukeneye. Yabaye ikosa rikomeye mu buzima bw’urukundo rwawe itekakubera ko iteka urukundo rwawe rw’ukuri ruza nyuma y’ikosa wakoze mu buzima bwawe.Ugiye guhura n’umuntu uzagukunda nk’uko wahoze ubyifuza. Ugiye gushyirwa imbere, ugiye kubona umuntu uzayobora umutima wawe, ugiye gutuza nawe witabweho ndetse urindwe, kubera ko wagize umwanya wo kwiga ntuzatererane ayo mahirwe, sibyo?

Urukundo rw’ubuzima bwawe rugiye kukwihanganira. Uyu muntu agiye kukwihanganira agutegereze kugeza igihe uzabonera ko hari cyo akwiriye guhabwa yakoreye, azagutegereza kuko abona ko ari wowe umukwiriye. Agiye kujya agutekereza. Ntabwo azagusiga azategereza iminsi, amasaha akwandikire ubibona ,..Ndetse uyu muntu niwe uzajya akwandikira mbere. Azagutekera rimwe na rimwe yagutumiye ngo musangire. Uzamubona mu bibazo no mu bundi buzima bwawe bw’ibyishimo. Azubaha amagambo ye kandi asohoze ibyo yakubwiye. Azakubona nk’umuntu ufite ibibazo maze arwane no kubikemura.

Azakora uko ashoboye agukize kugira ngo wongere ube wowe. Azabona ko nawe uri umuntu ariko ntazagutererana, azakomeza agukunde atitaye ku kuba waragerageje kumwigezayo.

Rero ntuzigera urakazwa n’uko wakoze ikosa ryo gukunda utari we mu buzima ukamuha urukundo rwawe, n’umwanya wawe, ntuzabyicuze. Ukwiriye kumenya ko iyo bigeze mu rukundo, umuntu w’ukuri kuri wowe aba yicaye mu nguni hakurya agutegereje kandi rimwe na rimwe nawe uzamukorera amakosa azamubabaza ariko ntabwo azemera kukureka.

Related posts