Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Urukundo nta mipaka rugira? Burya barabeshya: Bimwe mu impamvu udakwiye gushakana n’ umuntu wo mu kindi gihugu

Urukundo nta mipaka rugira, ushobora gukunda umuntu uwariwe wese, yewe ukisanga wakunze umuntu wa kure yaho wowe utuye. Uko urukundo rukura Niko mwisanga mugeze hahandi mwitegure gukora ubukwe.

Icyakora Hari ibintu byinshi bikugora iyo ugiye gukora cyangwa washakanye n’umugabo cg umugore wo mu kindi gihugu. Dore impamvu udakwiye gushakana n’umuntu wo mu kindi gihugu;

1.Ujya kure y’umuryango wawe: Iyo uhisemo gukorana ubukwe n’umuntu wa kure mu kindi gihugu bishobora kurangira ugiye kure y’umuryango wawe ndetse ukajya ubura uko uganira nawo, ukugira inama.

2.Imico itandukanye:  Mu gihe ushakanye n’umuntu wo mu kindi gihugu ugongwa n’imico cyangwa umuco waho wimukiye kuko ahantu hose ntihagira umuco umwe. Buri gahugu kagira umuco wako.Ujya kure y’inshuti zawe.

3.Uzajya kure ya za nshuti zawe mwakoranye byinshi, mwanyuranye muri byinshi mu gihe uhisemo gushakana n’umuntu wo mu kindi gihugu.

4.Guhana gatanya biragorana:

Mu gihe ushakanye n’umuntu wo mu kindi gihugu, iyo mugiranye amakimbirane bikaba ngombwa ko muhana gatanya, akenshi kugira ngo iyo gatanya iboneke birabagora cyane. Aho ikibazo kiba abana banyu mwibaza aho bazaba, uko bazajya bahura n’ababyeyi kuko muba mugiye gutana. Ururimi rutandukanye. Ikindi mu gihe cyose ushakanye n’umuntu wo mu kindi gihugu ugongwa no kumenya ururimi rwaho wimukiye kuko ahantu hose, ibihugu byose ntibavuga ururimi rumwe.

5.Gusura ababyeyi biba bihenze:  Kubere ko muba mwaragiye mu kindi gihugu, iyo mugiye gusura ababyeyi bawe cyangwa bo baje kubasura biba bihenze aho bashobora no kuba batega indege kugira ngo mubashe kubonana.

Nta heza nkiwanyu, amahanga arahandaUko byagenda kose, iyo uba mu gihugu kitari iwanyu uba wumva Hari ikintu ubura kuko ngo nta heza nkiwanyu amahanga arahanda nkuko abanyarwanda babivuze.

Related posts