Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Urukundo ni nk’ igitabo cyiza cyo gusoma buri munsi kivamo umurongo umara inyota ku muntu wese ukundwa cyangwa ukunda, ese kuki abantu bagereranya urukundo n’ igitabo?

 

Urukundo rwifuzwa na buri wese ariko siko buri wese arubona. Urukundo ni igitabo cy’amapaje menshi kandi atandukanye. Ese kuki abantu bagereranya urukundo n’igitabo?.

Inkuru mu mashusho

 

Urukundo burya si rwiza cyane kuko hari ubwo rukubihira bigasaba ko usimbuka impapuro nkeya ukagera ku zindi zitandukanye n’izo wasomaga.Benshi mu basomyi basimbuka impapuro bagashaka izanditseho ibihuje n’amarangamutima yabo. N’urukundo ni uko. Bisaba wowe kugereranya urukundo urimo n’inyandiko nziza iri mu gitabo utunze ubundi ugasoma utarambirwa cyane ugasimbuka.

Abahanga mu rukundo bavuga ko umuntu wese ku Isi iyo amaze gukura afata igitabo cy’urukundo agasoma impapuro zose azimbuka kugera ageze ku rwo yifuza no kuri shapitire akunze.Ku rundi ruhande, urukundo rutandukana n’impapuro z’igitabo kuko iyo uwashakaga urukundo ageze kuri rumwe aguma aho kugeza igihe yihaye cyangwa rukamubera urw’igihe cyose.

Mu nyandiko y’ikinyamakuru cyitwa Ownquotes.com, bagaragaza ko urukundo ari igitabo umumtu asoma kugeza ahuye n’umuronko yishimiye cyane.

Bagize bati: “Urukundo ni nk’igitabo usoma kugeza ugeze ku murongo ukunze cyane ukawugira uwawe”. Ibi babihuriyeho n’umwanditsi w’ibitabo akaba n’umusizi, Barb V.M, wagaragaje ko urukundo ko ari “nk’umuvugo w’urukundo usomwa igihe cyose”.Kuko buri wese agira umurongo akunda mu gitabo ni nako buri wese agira uwo yihebeye adashobora kuryama atamubonye.

Umwanditsi wa Kglnews.com Nshimiyimana Francois

Related posts