Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwe mu bakinnyi birukanwe na Rayon Sports agiye kuyirega muri FIFA

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’abakinnyi batanu ibashinjwa umusaruro mucye, umwe muri aba bakinnyi yiteguye kuyirega mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ ayishinja ko hari amafaranga yanze kumwishyura arimo ayo yaguzwe ndetse n’imishahara y’amezi abiri hakiyongeraho n’amafaranga y’uduhimbazamusyi.

Mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports burajwe inshinga no kubaka ikipe izaba ikomeye mu mwaka utaha w’imikino, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, nibwo ubuyobozi bwatangaje ko bamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’abakinnyi batanu barangajwe imbere n’umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Morocco witwa Youssef Rharb.

Abandi bakinnyi birukanwe ni umuzamu Bonheur Hategekimana, rutahizamu Paul Alon Gomis, Alsény Camara Agogo na Emmanuel Mvuyekure ukomoka mu Burundi.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire kuri Radio Fine FM nibwo umunyamakurukazi Samirah yatangaje ko umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu Burundi witwa Mvuyekure Emmanuel yamaze gushaka umunyamategeko aho biteguye kurega Rayon Sports muri FIFA bayishinja ko itubahirije bimwe mu byari bikubiye mu masezerano.

Uyu mukinnyi wari wageze muri Rayon Sports avuye muri KMC FC yo muri Tanzania, nta musaruro yigeze atanga dore ko umwaka wose w’imikino warangiye nta mwanya wo kubanza mu kibuga abonye.

Iyi kipe irateganya kubasimbuza abandi bakinnyi bakomeye aho binavugwa ko rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Cameroon witwa Leandre Essomba Willy Onana ashobora kugaruka muri Rayon Sports nyuma y’uko abuze umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Related posts