Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umwataka mushya wa Rayon Sport watangariwe na benshi kubera impano afite, yatangarije abafana ikintu gikomeye nyuma yo gufungura Conteur ye y’ibitego. Soma witonze!

Ikipe ya Rayon Sport Nyuma yo kumara imyaka igera kuri3 itazi uko igikombe kimera ndetse itanazi uko kurira indege bisa, yifuje kubikosora muri uyumwaka ndetse ikaba yatwara igikombe kimwe mubikinirwa hano mu Rwanda maze ibihamisha kuzana abakinnyi basanzwe ari bakuru ndetse bamenyereye amarushanwa ndetse banazi icyo bisobanura gukinira ikipe ikundwa na benshi hano mu Rwanda. mukwitegura ikigikorwa rero ikipe ya Rayon Sport yaguze abataka badasanzwe ndetse bakomeye kurwego rwo hejuru ndetse uko iminsi iri kugenda ishira bari kugenda bagaragaraza ko koko ari abataka bakomeye ndetse bazkora byinshi muri gikundiro.

Kumunsi wejo washize, iyikipe yakinaga umukino wa Gicuti na Mukura Victor Sport murwego rwo gufasha iyimukura mukwikura mubibazo by’ubushobozi buyimereye nabi kuberako yahanwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.bivugwa ko iyi mukura yahanishijwe kwishyura akayabo k’amafranga nyuma yuko birukanye umutoza binyuranyije n’amategeko maze bigatuma abarega ndetse akaza no kubatsinda. bitewe nuo iyikipe itari kubona ayamafranga , yitabaje ikipe ya Rayon Sport kugirango iyifashe bakine umukino wa Gicuti maze amafranga yinjira kuri Stade yose atwarwe na Mukura VS kugirango ikemure ikibazo cyayo.

Nyuma yukorero umwataka mushya wa Rayon Sport Paul Were atsinze igitego cye cyambere kuva yagera mu Rwanda, yabwiye abakunzi ba Rayon Sport ko yari yabanje kwiga ibibuga byo mu Rwanda none akaba yamaze gufungura akamashine kabara ibitego. uyumusore yatangarije abafana ba Rayon Sport ko igihe cyo kugira ibyishimo kigeze ndetse ko umufana wa Rayon Sport aho arihose azamenya ko Paul were yageze muri iyikipe ngo ndetse ubu buhamya buzatangwa n’abazamu bazaba bahanganye nuyu rutahizamu.

Nkwibutseko uyumugabo yasinyiye ikipe ya Rayon Sport kugirango azayifashe kwitwara neza muri uyumwaka w’imikino wamaze no gutangira, ndetse nkuko abyitangariza akaba yarakunze u Rwanda ndetse akaba anavuga ko kugeza ubu akunda abafana ba Rayon Sport kuruta ahandi hantu hose yaciye ngo kuko kuri we yumva abafata nk’umuryango we wakabiri yagezemo ndetse akaba yaratangaje ko atewe ishema no kwita umu Rayon.

Related posts