Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’abakinnyi babiri b’Amavubi umwe akina muri Rayon Sports undi agakina muri APR FC, yemeje ko bazageraho bakajya gukinira amakipe akomeye i Burayi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Wubetu Abate yatangaje ko abakinnyi babiri b’ikipe y’Igihugu Amavubi aribo Ishimwe Ganijuru Elie na Ishimwe Jean Pierre bitwaye neza ndetse ko bafite impano y’akataraboneka.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe n’iya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti waberaga mu Mujyi wa Adama.

Kenean Markneh ni we watsindiye Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia ku mupira wamugezeho uvuye ku izamu ry’u Rwanda. Uyu mukinnyi wari mu rubuga rw’amahina yateye ishoti rikomeye, rikorwaho n’umuzamu Pierre Ishimwe, gusa kuri iyi nshuro nta mahirwe yari afite. Umupira wakomereje mu nshundura.

Nyuma y’umikino umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Wubetu Abate yavuze ko yashimishijwe n’ubuhanga bwa myugariro w’ibumoso Ishimwe Ganijuru Elie na Ishimwe Jean Pierre bose binjiye mu kibuga basimbuye.

Umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi bakurikira:

Ntwari Fiacre
Ombolenga Fitina
Manzi Thierry
Nsabimana Aimable
Ishimwe Christian
Bizimana Djihad
Muhire Kevin
Sahabo Hakim
Muhozi Fred
Mugisha Gilbert
Mugenzi Bienvenu

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari yaahisemo gukina na Ethiopia kugira ngo ibashe kwitegura neza imikino ibiri bazahuramo na Bénin tariki ya 22 n’iya 27 Werurwe mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023, ariko kizaba mu mwaka utaha.

Related posts