Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Yves Rwasamanzi Yaciye Impaka Imbere Y’itangazamakuru aribwiza inani na rimwe.

Umutoza w’ikipe ya Marines FC, Yves Rwasamanzi Yaciye Impaka Imbere Y’itangazamakuru aribwiza inani na rimwe.

Uyu mutoza wa Marine FC mu ijmabo rye  yavuze ko ikipe ye atari yo yonyine yananiwe gutsinda APR FC ahubwo ko wenda bishobora kuba ari urwango bayifitiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu naho kuba yatsindwa na APR FC ari ibintu bishoboka bidakwiye kuvugwa nkaho hari igikuba cy’acitse.

Muri iki cy’umweru turi kugana ku musozo hagiye havugwamo impaka zitandukanye zivuga ko ikipe ya Marines FC idashobora gutsinda APR FC ndetse mu gihe cyose ikeneye amanota iyi kipe y’abasirikare barwanira mu mazi itayibangamira aho bamwe banavuga ko marine Fc gukina na APR FC biba arinkimyitozo ku ikipe ya APR FC.

Ibyavuzwe byarahinyujwe cyane kuko Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu, Marines FC yatsinze 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro ariko n’ubundi ivamo kubera ko yari yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza.

Ku mpamvu zibyari byavuzwe mbere y’uyu mukino ,Nyuma yo gutsinda uyu mukino 1-0, umutoza wa Marines FC, Yves Rwasamanzi yongeye kwiyama abantu bavuga ko Marines yananiwe gutsinda APR FC kuko atari yo kipe yonyine, ahubwo ngo wasanga biterwa n’urwango bayifitiye.

Ati “si Marines gusa yananiwe APR FC mujye munareba imibare, gusa wenda hari igihe biterwa n’amarangamutima n’urwango muyifitiye ariko ibyo ni ibyanyu birabareba ariko ntimukatuvange mu matiku yanyu na APR FC.”

Dusubiye inyuma mu mateka,Kuva 2017 kugeza uyu munsi nta mukino n’umwe w’amarushanwa ikipe ya Marines FC yigeze itsinda APR FC, ndetse n’iyo ugiye mu bubiko bigaragara ko nta hantu Marines yigeze itsinda APR FC mu mukino w’amarushanwa.

Abakurikiranira Hafi umupira wo mu Rwanda bemeza ko ikipe ya APR FC ifite ubushobozi bwo gutsinda ikipe iyariyo yose hagendewe kuburyo itegura imikino yayo aho usanga abakinnyi biyikipe bashyizweho igitutu gituma bakinana Ishyaka.

Umwe mu banyamakuru bakorera ku muyoboro wa Youtube ya VOP MEDIA TV Witwa “Jazzo Christian “Nyuma y’umukino wa Marine na APR FC yakoze icyegeranyo kigaragaza uko ikipe ya APR FC yitwaye mu myaka ibiri ishize maze agaragaza uburyo umutoza wa APR FC Adil yakoze akazi gakomeye ko kuzamura abana babanyarwanda bakiri bato,maze bikongeza urugamba ku ma radio atandukanya ari nabyo byatumye uyu mutoza ahita yikoma abanyamakuru bamwe na bamwe bo kuri  Radio 10 abashinja kumusebya cyane.

Related posts